Igitutu cyatumye Leta ya Congo yongera kurekura izindi mfungwa zirenga 500

Sangiza iyi nkuru

Ku wa gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024, Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Constant Mutamba, yatangaje ko imfungwa zigera ku 527 zarekuwe muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa.

Minisitiri Ndima, yatangaje ko kurekura izi mfungwa ari igitekerezo Leta yagize mu rwego rwo kwimakaza ubutabera, nyamara bikaba bivugwa ko byaba ari igitutu cy’imiryango mpuzamahanga.

Ubwo izi mfungwa zarekurwaga, Minisitiri Ndima yavuze ko mu zasigaye muri gereza nta mfungwa izongera kuryama hasi by’umwihariko muri Gereza ya Makala. Minisitiri yatangaje kandi ko hubatswe gereza nshya i Maluku, mu gace aherutse gusura.

Muri Nyakanga, guverinoma ya Kongo yari yatangaje ko nibura abagororwa 7000 bagomba kwemererwa gufungurwa by’agateganyo muri gereza nkuru ya Makala. Ni nyuma y’uko imiryango mpuzamahanga na sosiyete sivili batanze impuruza ko muri iyi gereza yugarijwe n’ubucucike.

Mu ntangiro za Nyakanga nabwo , Minisitiri w’ubutabera wa Kongo, Constant Mutamba, yatangaje ko imfungwa 421 zari zifungiwe muri iyi gereza ya Makala zarekuwe. abibanzweho ni abanyantege nke, abahamwe n’ibyaha byoroheje.

Iyi gereza yo mu mujyi wa Kinshasa, yagenewe kwakira nibura abagororwa 1500, ariko ubu ikaba irimo abantu barenga ku bihumbi 15, barimo abana n’abagore.

Ibi rero bituma batitabwaho ku buryo kubona icyo kurya ari ingume. Bamwe bakurizamo indwara zitandukanye zibaganisha no ku mpfu za hato na hato ari nayo mpamvu iyi miryango yavuzwe haruguru yokeje igitutu guverinoma ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *