Abantu bitwaje imbunda barashe bica abantu barindwi banatwika ikamyo bakoreshaga mu gitero cyagabwe mu gace ka Elle Dimtu ko muri Moyale, mu Ntara ya Marsabit. Aka gace kari ku mupaka wa Kenya na Ethiopia.
Polisi yavuze ko abandi bantu babiri bakomerekeye mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri. Umuyobozi wa polisi mu karere k’iburasirazuba, Charles Naibei, yatangaje ko bataramenya impamvu y’iki gitero.
Ati: “Twatakaje abantu batanu ako kanya kandi barambwira ko hashobora kubaho abandi benshi.”
Yavuze ko abahohotewe batwaraga ibyo kurya bava mu mujyi wo ku mupaka bajya mu tundi turere tw’igihugu igihe bagwaga mu gico cy’aba bantu bitwaje intwaro.
Abagabye igitero barashe kuri iyo kamyo mbere yo kuyitwika. Babiri barokotse birutse bihisha mu gihuru nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star ivuga.
Ukur Yatanni wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikigega cya leta, yashinje umutwe w’inyeshyamba ziturutse mu gihugu cy’abaturanyi kugira uruhare kuri icyo gitero.
Yakomeje agira ati: “Ibintu bibabaje aho abakekwaho kwitwara gisirikare baturutse mu gihugu cy’abaturanyi bateze ikamyo hafi ya Forole yo mu ntara ya Marsabit, bahitana abantu 7 ndetse batwika ikamyo bikeneye igisubizo cyihutirwa. Turasaba minisiteri y’umutekano kohereza abashinzwe umutekano kurushaho kurinda iyi mipaka ”.
Polisi yavuze ko bohereje andi makipe muri ako karere kugira ngo bakemure ibibazo byose bizabangamira abaturage mu minsi iri imbere.
Ni igitero cya kabiri nk’iki mu byumweru bibiri kugeza ubu byahitanye abantu benshi harimo n’umupolisi.
Ku itariki ya 1 Kanama, umupolisi yarapfuye abandi batatu barimo n’umusivili barakomereka bikabije ubwo umubare utazwi w’abantu bitwaje imbunda bagabaga igitero kuri bariyeri yo mu gace ka Sessi ko mu mujyi wa Moyale, mu ntara ya Marsabit.
Abayobozi bavuze ko ibyabaye byabereye kuri bariyeri igana ku mupaka munini wa Kenya na Ethiopia.


