UN: Bwa mbere mu myaka 80 ishize haganiriwe ku guha Afurika imyanya ihoraho mu Kanama k’Umutekano

Sangiza iyi nkuru

Bwa mbere mu myaka hafi 80, impaka za mbere zabaye ku wa Mbere, itariki 12 Kanama mu kanama gashinzwe umutekano ku isi ku bijyanye no kongera abahagarariye Afurika. Impaka zafashwe nk ‘“ingenzi” n’ibihugu cumi na kimwe, harimo na Sierra Leone iyoboye Akanama muri uku kwezi kwa Kanama .

Abahagarariye abari aho basobanuye ko Afurika isaba guhagararirwa mu nzego zose zifata ibyemezo z’Umuryango w’Abibumbye cyane cyane mu Kanama gashinzwe Umutekano.

Ngo ni yo nzira imwe rukumbi, nk’uko babibona, yo kugira ngo bizere ko ibyemezo bifatwa bizagirira akamaro Umugabane wa Afurika. Umubumbe ufite miliyari 1,3 z’Abanyafurika naho 28% by’abanyamuryango ba Loni ni ibihugu bya Afurika.

Ikindi, mbere y’intambara zo muri Ukraine cyangwa Gaza, gahunda y’akanama gashinzwe umutekano yari 90% kwibanda ku bibazo bya Afurika.

Nyamara, Afurika ifite imyanya ibiri idahoraho mu banyamuryango cumi na batanu bagize Akanama gashinzwe Umutekano, mu gihe igira uruhare runini mu kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane.

Ni “Akarengane” kuri Perezida wa Sierra Leone, Dr Julius Bio ugira ati: “Turasaba imyanya ibiri ihoraho n’uburenganzira bwose nk’ubw’abanyamuryango basanzwe ndetse n’imyanya ibiri y’abanyamuryango badahoraho. Ni ikibazo cy’ubutabera rusange kigomba gukemurwa. Igihe kirageze cyo gutera intambwe ikurikira. »

Hashize iminsi hasabwa ivugurura ry’akanama gashinzwe umutekano benshi basanga rikenewe cyane na cyane ko amakimbirane abiri aheruka ku Isi yagiye agengwa na veto z’abanyamuryango bahoraho.

Kuri iki kibazo, u Burusiya n’u Bushinwa bishinjwa guseta ibirenge mu gufata icyemezo runaka, mu gihe abanyamuryango batatu bahoraho bo mu Burengerazuba bo baba bavuga ko babishyigikiye.

Kuri uyu wa Mbere ushize, Lord Collins wa Highbury, minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe ibibazo bya Afurika, yatangaje ko guhagararira Afurika guhoraho mu kanama ari “ikibazo cyihutirwa”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *