Ikibuga cy’Indege cya Cologne cyahagaritse imirimo by’agateganyo nyuma yo kwinjirirwa

Sangiza iyi nkuru

Ikibuga cy’indege cya Cologne / Bonn mu Budage, cyatangaje muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko gihagarika by’agateganyo ibikorwa nyuma y’uko “kwinjirirwa n’abantu batabyemerewe.”

Iki kibuga cy’indege ni kimwe mu bibuga by’indege biba bihuze kubera abagenzi benshi cyane bagikoresha nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Muri iki cyumweru, Letzte Generation cyangwa “Igisekuru cyanyuma” abaharanira kurindwa iyangizwa ry’ikirere bari basezeranyije imyigaragambyo ku bibuga by’indege byinshi by’u Budage.

Bashyize ahagaragara amashusho yabo bafunga umuhanda wa Cologne, ndetse no muri Stuttgart. Iri tsinda kandi ryavuze ko rihagarika imodoka i Berlin na Nuremberg.

Polisi mu majyaruguru ya Rhine-Westphalie yemereye Ibiro Ntaramakuru AFP ko “abantu babiri” biziritse ku gace kerekeza ku nzira yindege. Muri rusange, havumbuwe abantu batatu batabifitiye uburenganzira n’icyanzu mu ruzitiro .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *