Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, yakuyeho Minisitiri w’ubuzima umaze igihe kinini (kuva mu 2015), Ummy Mwalimu, mu ivugurura rito rya guverinoma, aho bivugwa ko iki ari kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza ubutegetsi bwe mbere y’amatora rusange y’umwaka utaha.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru, Moses Kusiluka, Perezida yashyizeho Jenista Mhagama nka Minisitiri w’ubuzima mushya. Mhagama mbere yari Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe politiki, Inteko ishinga amategeko n’ubuhuzabikorwa.
Mwalimu, wari umaze igihe kinini ashinzwe ubuzima, ntabwo yahawe indi mirimo nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency ivuga.
Muri iryo vugurura kandi, Perezida Hassan yagize umwarimu w’amategeko uzwi cyane, Palamagamba Kabudi, Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’ibibazo by’amategeko, inshingano zari zisanzwe zifitwe na Pindi Chana. Chana na we yagizwe Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo, umwanya yigeze kubamo mbere.
Perezida Suluhu kandi yazamuye William Lukuvi ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ushinzwe kugenzura politiki, inteko ishinga amategeko no guhuza ibikorwa.
Iri vugurura ririmo impinduka zikomeye mu bushinjacyaha bukuru, aho impuguke mu by’indege, Hamza Johari yagizwe umushinjacyaha mukuru, asimbuye Eliezer Feleshi wagizwe umucamanza w’urukiko rw’ubujurire, ngo byerekana ko Perezida Hassan Suluhu akomeje gushyira ingufu mu gushimangira ubuyobozi bwe no gushimangira imiyoborere mu gihe igihugu gihanganye n’imbogamizi zacyo mu iterambere.


