Ishami rishinzwe itumanaho rya Perezida wa Repubulika rivuga ko abayobozi b’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADC) bongeye kwizeza inkunga yabo ya politiki, dipolomasi ndetse n’igisirikare Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 17 Kanama i Harare, nyuma y’inama ya 44 y’uyu muryango.
Inama ya 44 y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ya SADC yibanze ku bibazo by’ubukungu, ingufu ndetse n’amahoro n’umutekano mu karere.
Ku bibazo by’umutekano muri SADC, ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nibyo byibanzweho mu biganiro mu gihe cy’imirimo ya Troika y’urwo rwego ndetse no mu gihe cy’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner, “Abayobozi bo muri Afurika y’amajyepfo bahaye RDC inkunga ya politiki, diplomasi ndetse n’igisirikare. Gukomeza kwiyemeza kwa SADC muri SAMI / DRC; kuba ingabo za SADC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru no kwiyemeza kuba muri SAMI / DRC kw’ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya biri mu byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bifasha igihugu cyacu “.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yongeyeho ko SADC yerekanye ko yiyemeje kandi igaragaza ko ihangayikishijwe n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) kibasiye RDC nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Muri iyo nama, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yarahiriye kuba umuyobozi wa SADC kandi ahabwa ibirango by’umuryango na Perezida wa Angola, Joao Lourenço, yasimbuye kuri izi nshingano.


