whatsapp-image-2022-08-12-at-8.54.40-am.jpg

Lewis Hamilton yahishuye ko ari gukorana n’u Rwanda ngo Formula 1 ikinirwe i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Igihangange Lewis Hamilton yavuze kuri uyu wa Kane, itariki 22 Kanama, ko iki ari cyo gihe cya nyacyo ngo isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 ribere muri Afurika kandi ko amaze iminsi abikoranaho n’u Rwanda na Afurika y’Epfo inyuma y’amarido ngo bigerweho.

Hamilton watwaye iri rushanwa inshuro zirindwi yaganiriye n’abanyamakuru muri Grand Prix yo mu Buholandi nyuma yo gusura Afurika mu kiruhuko cya siporo muri Kanama nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

whatsapp-image-2022-08-12-at-8.54.40-am.jpg

Uyu mushoferi wa Mercedes ati: “Igihe kirakwiye 100%. Ntidushobora kongera amasiganwa ahandi hantu kandi dukomeje kwirengagiza Afurika, Isi yose ikuramo ibyo ishaka. Nta muntu ugira icyo aha Afurika”.

“Ndatekereza ko kugira Grand Prix hariya bizashobora rwose kwerekana ukuntu aho hantu ari heza kandi bizane ubukerarugendo n’ibintu bitandukanye. Kuki tutari kuri uwo mugabane?”

“Hariho byibuze inzira imwe iteguye. Mu gihe gito, dukwiye kugera kuri iyo nzira kandi tukagira icyo gice kuri kalendari, hanyuma tugakora ku kubaka ikintu cyiza rwose.”

Formula 1 yifuje igihe kirekire kugaruka muri Afurika bwa mbere kuva yabera muri Afurika y’Epfo mu 1993, ariko ibibazo by’ubukungu byabaye inzitizi ikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, muri uku kwezi yavuze ko u Rwanda rwifuza kwakira isiganwa mu buryo buhoraho, kandi ko hazakomeza ibiganiro muri Nzeri.

Hamilton, umushoferi wa mbere kandi rukumbi w’umwirabura wa Formula 1, yavuze ko nawe azavugana na Domenicali.

fz-8zwpaiaaioju_jpg_large.jpg
Hamilton ubwo aheruka mu Rwanda n’inshuti

Uyu Mwongereza yagize ati: “U Rwanda ni hamwe mu hantu nkunda cyane maze kugera mu by’ukuri. Maze igihe nkora imirimo myinshi inyuma y’amarido.”

“Naganiriye n’abantu bo mu Rwanda, naganiriye n’abantu bo muri Afurika y’Epfo. Uwo ni umushinga muremure, u Rwanda, ariko biratangaje kubona bashishikajwe cyane no kubigiramo uruhare.”

Uyu Mwongereza w’imyaka 39 y’amavuko yagiye asura Afurika inshuro nyinshi ari kumwe na UNHCR kandi urugendo rwe ruheruka yarukoreye muri Maroc, Senegal, Benin, Mozambike na Madagascar.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *