Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe,bibumbuye muri koperative “KAWUNA”, bavuga ko amafaranga ya ruswa yakwa abacuruzi bashaka kugura umusaruro wabo ,ariyo ntandaro yo kubura isoko ry’ibitoki byabo mu gihe bagaragaza ko byatangiye guhira mu nkoki zabo.
Aba bahinzi bavuga ko ubuyobozi bwa Koperative busanzwe bwishyuza umuntu wese ushaka kugura ibitoki 5% y’amafaranga yishyura ibitoki yaguze, ariko bakanavuga ko mbere yo kujyana imodoka mu rutoki ,uwemerewe kubagurira ,abayobora Koperative bamwaka 20.000 frw ya ruswa, utayatanze akirukanwa .
Mutabazi Modeste ni umwe mu bahinzi babarizwa muri koperative KAWUNA avuga ko iyi koperative ikomeje kubateza igihombo kubera amafaranga ya ruswa baka abacuruzi bashaka kubagurira ibitoki.
Ati: “Nk’abahinzi nta burenganzira tugira ku musaruro wacu , kugira ngo wemererwe kuzana umucuruzi yemererwe kuzana imodoka apakiramo ibitoki, bamwaka ibihumbi 20frw ya ruswa. Abayobozi ba koperative bafata umusaruro wabo akaba ariwo bagurisha naho ibitoki by’abahinzi birimo guhira aho biba biri.” Basaba ubuyobozi kubaha uburenganzira bwo kuba bazana abagura umusaruro wangirika.
Harelimana Theobald yabwiye BWIZA ko imikorere mibi ya koperative ibateza igihombo kuburyo ibitoki byabo byatangiye guhira mu rutoki kubera kubura isoko.
Ati:” Duturanye na Mushikiri ,usanga hari imodoka nyinshi zigurira abaturage ariko hano ntawemererwa kuzanamo imodoka adatanze ruswa y’amafaranga ibihumbi 20,ibyo bica intege abacuruzi ntibaze kugura umusaruro kuburyo hano imodoka ebyiri arizo zemerewe gutwara umusaruro.Hari ikibazo gikomeye cy’uko ibitoki birimo kwangirika kuko Koperative yananiwe gukusanya umusaruro noneho na kampani bakorana yananiwe kuwugura .
Ibibazo byose dufite byiyongereho ko igitoki gito batemera kukigura . Umunzani bakoresha nawo ukaseho(wiba) ibiro 4kg kuburyo umuhinzi atatera imbere .”
Kayinamura Albert, Perezida wa Koperative KAWUNA yabwiye BWIZA ko ikibazo cy’abahinzi bavuga ko rwiyemezamirimo bakorana yanga kugura ibitoki akizi ndetse bamusabye guhindura imikorere ariko ibindi byose abahinzi bamushinja nk’umuyobozi akabihakana avuga ko nta musaruro w’abahinzi wangirika kubera kubura abaguzi .
Ati: ” Dufite rwiyemezamirimo ugura umusaruro w’abahinzi kandi arabagurira ahubwo icyo twamenye ni uko yangaga kugura igitoki gifite munsi y’ibiro 20 kg ,twari twamusabye kujya agura ibitoki byose . Ibyo bindi bavuga ntabwo ari ukuri kuko dufite abagenzuzi bize kandi bagenzura neza .”
Munyaneza William,Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nasho, yabwiye BWIZA ko ibibazo byose biri muri koperative KAWUNA ntabyo azi ariko ko agiye kugikurikirana .
Ati:”Icyo kibazo ntabwo tukizi ,ku murenge dufite umukozi ushinzwe amakoperative,ntabwo bigeze babitugezaho . Hari abantu bagira ikibazo bakumva bagikemurira muri koperative bikageraho bikabanira ,ubwo tubimenye turabikurikirana .”
Amakuru BWIZA ikesha bamwe mu bahinzi bavuga ko uwitwa Namukiza ari umuvandimwe wa Perezida wa Site iherereye mu Kagari ka Ntaruka mu gihe ushinzwe gushakira umusaruro isoko muri Koperative avukana na Perezida wa Koperative,Kayinamura Albert bikavugwa ko abo bantu bagira uruhare mu kwiba abahinzi bakoresheje umunzani bakase .
Koperative KAWUNA,yatangiye mu 2016 igizwe n’abanyamuryango 50 bafite urutoki mu tugari 5 tugize umurenge wa Nasho ,nyuma abo bahinzi bariyongereye bagera ku 140 ariko amakuru avuga ko kubera ibibazo bivugwa muri koperative bamwe mu bahinzi b’urutoki batangiye gusezera mu banyamuryango bayo.


