Rulindo: Hari abakozi bamaze imyaka isaga icyenda mu kazi, nta baruwa abandi barazibonye rwihishwa

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’abakozi 76 bakorera mu bigo Nderabuzima bamaze imyaka isaga 9 mu kazi nta mabaruwa abemeza mu kazi bagira, kuri ubu bikaba binavugwa ko imyanya bari gukoramo yashyizwe ku isoko kandi barayigiyemo bayikoreye ibizamini.

Aba bakozi ni ababarizwa mu bigo Nderabuzima bya Bubangu,Burega,Kajevuba,Kinini,Kiyanza,Masoro,Murambi,Muyanza,Remera-Mbogo ndetse na Rwahi bakaba bavuga ko batangiye akazi mu mwaka wa 2015 aho bakoze ibizamini by’akazi bakanabitsinda.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko aba bakozi n’ubwo bamwe barira bakavuga ko nta mabaruwa abemeza mu kazi bafite,bivugwa ko hari bamwe muri bo baba ngo bigererayo baba baramaze kuyibikaho kera,ibi bikaba bigaragara ko mu bakozi haba harimo ubusumbane.

Amakuru BWIZA ifite ni uko ibi bizamini byashyiraga aba bakozi mu kazi babihawe n’Ibitaro bikuru bya Rutongo muri 2015 bagakora ibizamini byanditse n’ibyokuvuga,nyuma ariko bikavugwa ko urwego rwatanze ibizamini rutabifitiye ububasha.

Akarere ka Rulindo amakosa kaba karagize muri iyi dosiye ni ay’uko ibi byose byakozwe babirebera Ibitaro bigatanga Ibizamini bagatanga raporo,abakozi bagashyirwa mu myanya bagahembwa imyaka 9 abandi bagahabwa amabaruwa rwihishwa,aha niho abasesengura bibaza icyabaye cyatumye ibi byose bireberwa.

Kuri iki kibazo BWIZA yagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bwa kano Karere ka Rulindo inzira zose zakoreshejwe ntibigeze bashaka kugira icyo batangaza kuri kino kibazo,ubutumwa bwa Whatsaap Meya yabusomye ntiyabusubiza.

Hakomeje kwibazwa umuntu uzarenganura aba bakozi by’umwihariko kuko bafite aho bahurira n’ubuzima bw’abaturage kugirango hizerwe niba koko batanga serivise zishyira umuturage ku isonga.

Igihe Akarere ka Rulindo kazashaka kugira icyo gatangaza muri iyi nkuru tuzabibagezaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *