Uganda: Polisi yatahuye uduhanga 24 ku wiyita umukozi w’Imana

Sangiza iyi nkuru

Mu rusengero rw’umugabo witwa Godfrey wo mu gihugu cya Uganda hatahuwe uduhanga tw’abantu 24 bicyekwa ko uyu mugabo yakoreshaga atamba ibitambo.

Byatangajwe na Polisi mu kiganiro na BBC, aho yavuze ko uyu mugabo w’Umunya-Uganda bivugwa ko yasanganywe ibihanga 24 by’abantu ashobora kuba yabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu.

Polisi itangaza ko ashobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha bijyanye n’itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu.

Umuvugizi wa polisi Patrick Onyango yavuze ko uwo ucyekwa, Ddamulira Godfrey, yasanganwe ibisigazwa by’inyamaswa n’imibiri mu rusengero rwe ruherereye mu nkengero z’umurwa mukuru Kampala wa Uganda.

Inzego zitandukanye zikaba zikomeje gusaka urusengero rwa Godfrey, yizeye kuhakura ibindi bisigazwa by’imibiri y’abantu.Godfrey avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti rwatsi (yo mu bimera). Ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryitandukanyije na we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *