Ibiro ntaramakuru by’Abadage (dpa) byatangaje ko iperereza ryatangiye ku ibura ry’umwe mu bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya Paralympics, ihuza abafite ubumuga, mu Bufaransa.
Abateguye Imikino Paralympics ya Paris 2024, barimo kuvugana na komite y’igihugu ishinzwe imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda nyuma yo kumenya ibura ry’uyu muntu.
Ubu umushinjacyaha afite uruhare muri uru rubanza.
Umuhango wo gufungura wabaye ku wa Gatatu amarushanwa atangira ku wa Kane.
Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abantu 14 niyo nini bajyanye mu mikino Paralympike kandi irimo ikipe ya sitting volley ball.
French public prosecutor roped in after Rwandan paralympian goes missing at Paris Games https://t.co/IJvjXAp1IH
— Malay Mail (@malaymail) August 30, 2024
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…


