Uwiteka abwira Mose ati:”Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.”
(Kuva 6:10;11)
Kugira ngo Mose atinyuke kujya kwa Farao kandi kumuha amabwiriza yo kurekura abisiraheri, n’uko hari ukuntu yari yifitiye icyizere. Icyo cyizere nta handi yarikugikura, cyeretse n’umwanya yari ahagazemo mu bwami bw’Imana. Ntuteze kuzigirira icyizere utazi uwo uriwe, kandi ntiwaha umwami w’igihugu amabwiriza ku gihugu cye, cyeretse agufiteho inyungu, cyangwa umurusha ubushobozi.
Umuhamagaro wa Mose, navuga ko niwo ukomeye mu mateka y’abana b’abantu, nyuma uwa Yesu. Tekereza guhangana n’umwami Farao uri umwe, nta ngabo, nta ntwaro, nta amafranga, uri impunzi, uhigwa nawe ubwawe, ndetse n’abo ugiye kurokora, batakwemera.
Ariko Mose yari yaratojwe neza kwa Farao, kandi afitiye umutwaro ubwoko bwe.
Igihe cyose utarababazwa n’ikintu, abantu, ubuzima…ntabwo uzamenya umuhamagaro wawe. Ubuzima bwawe n’igisubizo ku kibazo runuka wigeze guhura nacyo.
Mose yarafite amahitamo yo kwikunda no kwirengagiza ubwoko bwe, ariko ntibyamukundiye kuko umuhamagaro uraryana, kandi ugutoza ubutore no kwitangira abandi.
Nkuko umuhamagaro wa Yesu na Mose watumye bitangira abandi, wowe se umuhamagaro wawe ugusaba iki? Niba ntacyo, suzuma umutima wawe, waba waratwawe n’ibindi kure y’amasezerano, kuko ahari umuhamagaro, ninaho haba n’amasezerano.
Amasezerano ni nk’ingororano y’umurimo uba wakoze, cyangwa impamba y’urugendo mu muhamagaro. Niyo mpamvu akazi cyangwa ubumenyi n’impano ufite, atari ako kuryoshya ubuzima, ahubwo n’impamba y’urugendo mu muhamagaro uzabazwa.
Wigeze kwibaza impamvu urindwa cyangwa utarapfa mu gihe abandi mungana bagiye wenda bacyenyutse? Kuki impanuka, intambara cyangwa indwara wahuye nazo zitaguhitanye? N’uko hari ibyo utarasohoza. Shaka kumenya no gusohoza ibyo Imana yaguhamagariye. Wawusanga akenshi n’umutwaro ugira, niba utari gito.
Shalom,
Pastor Christian


