Hatangajwe igihe ibizamini byo gutwara imodoka za “Automatique” bitangizwa

Sangiza iyi nkuru

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, ryatangaje ko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike (Automatic Transmission) bizatangira kuva ku wa 09 Nzeri 2024.

Iryo shami ryavuze ko ibyo bizamini bizakorerwa ku bibuga bya Busanza na Gahanga mu Karere ka Kicukiro, icya Nyarugenge n’icya Musanze, ndetse ryemeza ko abakeneye iyo serivisi bazatangira kwiyandikisha kuva ku wa 06 Nzeri 2024 ku cyiciro cyo ku rwego rwa B (AT) gusa.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje iri teka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.
Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Polisi y’u Rwanda yabinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko “hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uwo munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.

Yakomeje ivuga ko “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za ’automatique’.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *