Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Haruna Niyonzima yemeje ko yamaze gutandukana na Rayon Sports, nyuma y’igihe gito yari ayimazemo.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yari yerekeje muri Rayon Sports yari yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Baba Muzazi utari wagakiniye Murera umukino n’umwe mu marushanwa yemewe, yafashe icyemezo cyo gutandukana na yo nyuma yo “kutubahiriza ibikubiye mu masezerano” bari bagiranye.

Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro byatumye abakinnyi bayo badahemberwa ku gihe.

Ubu bukene ni na bwo bwatumye abakinnyi barangajwe imbere na Haruna wamaze gusesa amasezerano bahagarika imyitozo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *