Rubavu: Hari amashuri 11 ya Nyakiliba yafunzwe, yakoreraga mu bipangu nta byangombwa agira

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyakiliba hari amashuri 11 atazakingura imiryango bitewe n’uko yakoraga ntabyangombwa afite ndetse aya mashuri akaba yakoreraga ahantu bigaragara ko hadakwiriye kuba ishuri mu bipangu by’abantu.

Mu itangazo BWIZA ifitiye Kopi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba yandikiye ababyeyi ababurira,

Ati:”Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiliba,bushingiye ku nama zitandukanye zakozwe ndetse n’ibaruwa yo ku wa 07/8/2024 bwandikiye abafite amashuri atujuje ibisabwa,buramenyesha ko batazafungura amashuri mu mwaka wa 2024-2025. Buributsa abaturage bose batuye mu murenge wa Nyakiliba begereye ayo mashuri ko itariki ya 9/9/2024 ari itangira ry’amashuri. Bityo bukaba buboneyeho umwanya wo kwibutsa ababyeyi bose bafite abana bagejeje igihe cyo kwiga ko ntawemerewe kujyana abana muri ayo mashuri yafunzwe cyangwa ngo batange amafaranga y’impuzankano(uniform),ndetse n’amafaranga y’ishuri kuko ayo mashuri atujuje ibisabwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri.”

Uwimana Vedaste,Gitifu w’Umurenge wa Nyakiliba yemereye BWIZA ko koko aya mashuri uko ari 11 yafunzwe abarizwa mu murenge ayobora,

Ati:”Ibyo bigo n’ubundi byakoraga bitujuje ibyangombwa byakoreraga mu bipangu by’abantu,ibyinshi ni maternel,ubundi ntabwo bihagaritswe ubungubu, twabihagaritse mu mpera z’umwaka w’amashuri ushize,kuberako abana barimo biga ntabwo twabakuyemo,iryo tangazo rero twagirango ababyeyi bataza gukomeza kujyanayo abana”.

Gitifu avugako bamenye ko aya mashuri atujuje ibyangomba bitewe n’ubugenzuzi bakoze,avugako abantu bashinga aya mashuri baba bishakira amaramuko bigatuma bakora ibintu bitemewe. Yagiriye inama umuntu ushaka gushinga ishuri ko agomba gushaka ibyangombwa agakora ibyemewe.

Aba bose bafite amashuri yafunzwe,bagiriwe inama yo kwihuza bagakora ikigo kimwe kuko byari no kubafasha guhuza imbaraga ariko amakuru BWIZA ifite ni uko byabananiye ahubwo buri wese agashaka gukora wenyine.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rubavu: Hari amashuri 11 ya Nyakiliba yafunzwe, yakoreraga mu bipangu nta byangombwa agira
    Courage Gitifu Wacu Uwimana Veraste, Usanzwe wanga amanyanga, gusa Reka Tugusabe nk’Inyangamugayo: Uzatabarize Abaturanyi bawe mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, Aho bita UMUDUGUDU Wa Muhira inkoko8000 none Aho kuba iy’sbaturage zibereye iz’abayobozi b’Akarere nab’Umurenge hamwe nabo bidhiriyeho ngo Prezida nte n’umukwe we NGO niwe Ushinzwe amoko, nundi babatije ngo n’Imboni ya baturage, nundi ngo ni Secretaire, Bose bitwaje Umuyobozi ukomeye Prezidante abereye Nyina wabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *