Kuri uyu wa Kane, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yemeje umwanzuro wemeza ko umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi Edmundo Gonzalez Urrutia ari we perezida wemewe wa Venezuela, nyuma y’uko Nicolas Maduro usanzweho avuga ko yatsinze amatora atavugwaho rumwe .
Gutora uyu mwanzuro ariko ntibivuze ko ugomba kubahirizwa kandi ngo ntavuze ko buri gihugu kigize umuryango kibibona gutya nk’uko iyi nkuru dukesha DW ivuga.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yagize iti: “Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) ugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo Edmundo Gonzalez Urrutia, Perezida wa Venezuela wemewe kandi watowe muri demokarasi, atangire imirimo ye ku itariki ya 10 Mutarama 2025.”
The EU should do its utmost to ensure that Edmundo González Urrutia, the legitimate and democratically elected President of Venezuela, can take office on 10 January 2025, according to MEPs.
Find out more details in the press release:https://t.co/yZgx9b0igV
— European Parliament (@Europarl_EN) September 19, 2024
Ubujurire bwa Gonzalez Urrutia bwemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Espagne n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byagarukiye gusa ku kwanga intsinzi ya Maduro no guhamagarira Caracas kurekura impapuro z’itora.


