Inzego zitaragira komite zishinzwe kurwanya ruswa zahagurukiwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda ruributsa Inzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’abikorera zongeye kwibutswa gushyiraho komite zishinzwe kurwanya ruswa kuko kutazishyiraho ari icyaha kandi kizajya gihanwa n’amategeko nk’uko byemezwan’Urwego rw’Umuvunyi.

Abagize komite zo kurwanya ruswa baturutse mu nzego zigera kuri 16 zitandukanye mu cyumweru gishize zahuriye ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi aho zahaherewe amahugurwa abibutsa inshingano zabo n’umumaro bafite mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego zitandukanye no mu bigo.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Hon. Mukama Abbas, yagize ati “mu gushyira mu bikorwa itegeko rikumira no kurwanya ruswa ryasohotse muri 2018 aho risaba ko buri rwego rwose rwa leta uhereye ku nzego nkuru z’igihugu abikorera n’abakorera hano mu gihugu mu ngamba zo ku rwanya ruswa buri muntu wese agomba gushyiraho komite zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, itegeko rivuga ko umuyobozi wese utazashyira mu bikorwa iyo ngingo urwego rw’Umuvunyi rumusabira ibihano kuri Minisitiri w’intebe kuko aba anyuranyije n’itegeko icyo risaba, komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nzego zose ni ngombwa”.

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bigo bitandukanye bashimangira ko iyo komite igamije kurwanya ruswa ifite umumaro ukomeye mu rwego runaka kuko uretse kuyirwanya no kuyikumira bafasha kuziba icyuho cya ruswa kuko ikigaragara ahatandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *