Abaturage bo mu Murenge wa Gishari, mu Kagari ka Ruhimbi binubira ko bajya gushaka serivisi zo mu kagari kabo, bakaziherwa mu kandi Kagari ka Bwinsanga nyamara ngo ntacyo babuze ngo biyubakire ibiro by’akagari mu kagari kabo.
Mu mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga niho hakorera ibiro by’Akagari ka Ruhimbi. Ni ibintu bamwe mu baturage bo muri aka kagari bavuga ko bibabangamiye dore ko bemeza ko nabo ntacyo babuze ngo bagire ibiro by’akagari biyubakiye kandi bikorera mu kagari kabo.
Amwe mu makuru atangwa n’abaturage bo mu Kagari ka Bwinsanga, ubusanzwe ibiro by’akagari kabo bikorera ku Murenge wa Gishari, aya makuru avuga ko ibi biro bikoreramo Ruhimbi byubatswe ku bufatanye bwa leta n’abaturage ariko umuyobozi wari uhari ntiyahakorera ahubwo ahitamo kujya gukorera ku murenge kuko naho hari inyubako za leta zidakorerwagamo.
Nyuma y’uko iyi nyubako isigariye aho, yaje gutizwa Akagari ka Ruhimbi katagiraga aho gakorera, ndetse ubu muri iyi nyubako iri mu Kagari ka Bwinsanga niho abaturage bo mu Kagari ka Ruhimbi bahererwa serivisi.
Abaturage batuye mu Kagari ka Ruhimbi bakaba basaba ko bashakirwa ikibanza, bagafatanya n’ubuyobozi bwabo bakabona aho akagari kabo gakorera batarinze kujya kwakira serivisi mu kandi kagari batijwe.
Bigaruka Pierre, wo mu Kagari ka Ruhimbi mu Mudugudu wa Rwagahaya, avuga ko ari bwo bwa mbere abonye akagari gakorera mu kandi, ubusanzwe akagari ngo gakorera aho kabarizwa, avuga ko yiteguye gutanga umusanzu wose kugira ngo bagire akagari kabo.
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yemera ko kuba hari akagari gakorera mu kandi ari amakosa yabayeho ariko ubu bakaba babifitiye ingamba.
Ati: “Twamaze kurambagiza ubutaka kandi ako kagari kari mu tuzubakwa muri iyi ngengo y’imari.”
Nta makuru azwi y’igihe gishize aka kagari ka Ruhimbi gakorera mu kagari ka Bwisanga kuko katangiye kuhakorera cyera hakiri akarere ka Muhazi, ni ukuvuga mbere ya 2006.


