Kuri uyu wa kabiri, itariki 24 Nzeri 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles, Brig. Micheal Rosette, ari kumwe n’intumwa ayoboye, basuye icyicaro cy’Igisirikare cy’u Rwanda, aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga.
Yasuye kandi Minisitiri w’ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda nk’uko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo.

Bakoze ibiganiro bijyanye no kuzamura ubufatanye buriho hagati y’ibihugu byombi hagati y’Ingabo za Seychelles n’Ingabo z’u Rwanda. Yasobanuriwe kandi urugendo rw’impinduka rw’Ingabo z’u Rwanda.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Brigadier Michael Rosette yashimangiye ko intego y’uruzinduko rwe ari ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare buriho hagati y’u Rwanda na Seychelles ndetse no kuganira ku buryo bwiza bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu bya gisirikare bwashyizweho umukono umwaka ushize, ndetse no ku gufatanya mu kuzamura ubushobozi bw’imikorere binyuze mu myitozo.

Ingabo z’u Rwanda na Seychelles zisanzwe zifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye nko mu bijyanye n’umutekano mu mazi, kurwanya iterabwoba, guhanahana amakuru, guhanahana imyitozo ya gisirikare, n’ibindi.
Uru ruzinduko rugaragaza indi ntambwe itewe mu mibanire ya gisirikare hagati y’u Rwanda na Seychelles, bishimangira ubushake bw’ibihugu byombi mu gukomeza guteza imbere ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano.

Mu ruzinduko rwe, uyu muyobozi w’ingabo kandi azasura Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda rya Gako, riherereye mu Karere ka Bugesera.


