Uwimana Vedaste usanzwe ari Gitifu w’Umurenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu ku wa 8 Ukwakira 2024 yandandikiye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu amusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Ibaruwa BWIZA ifitiye kopi yanditswe na Uwimana Vedaste,
Igira iti:”Nshingiye ku biteganywa n’itegeko no 08/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, mu ngingo ya 74, ahavuga ko guhagarika akazi mu gihe kitazwi ari icyemezo cy’umukozi wa Leta kigaragaza mu nyandiko ubushake bwe bwo guhagarika imirimo yakoraga,
Mbandikiye ngira ngo mbasabe guhagarika akazi mu gihe kitazwi kubera ko nteganya kujya gukomeza amasomo mu gihe cya vuba kandi nkaba ntabasha kubifatanya n’akazi ka buri munsi nsanzwe nkora k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba.
Uwimana Vedaste yemereye BWIZA aya makuru ati:”Nibyo nanditse ibaruwa nsezera mu kazi,ku mpamvu zo kujya kwiga,ndacyategereje igisubizo bampa.” Abajijwe niba ntazindi mpamvu zibyihishe inyuma yavuze ko ntazo ibyanditse ariko kuri avuga ko ntagikuba cyacitse.
Uwimana Vedaste yabwiye BWIZA ko izi nshingano yari azimazemo imyaka 7.



One Response
Rubavu: Gitifu w’Umurenge wa Nyakiliba yasezeye
Wasanga ari umurengwe w’ibya Rubanda ahaze ngo agiye kwiga. Ndabona yari anamaze kubyibuha.