Igipolisi cyavuze ko abantu bitwaje imbunda bishe abacukuzi 20 abandi 7 barakomereka mu gitero cyagabwe ku kirombe gito gicukurwamo charbon mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Pakisitani.
Umupolisi Humayun Khan Nasir yagize ati: “Itsinda ry’abantu bitwaje imbunda bateye mu birombe bya sosiyete ya Junaid Coal mu gace ka Duki mu masaha ya saa sita bakoresheje intwaro zikomeye.”
Igitero cyagabwe mu burasirazuba bw’umujyi wa Quetta, umurwa mukuru w’intara ya Balochistan isanzwe ituje nk’uko DW ibitangaza.
Nk’uko abapolisi babitangaza, abagabye igitero bateye mu birombe by’akarere ka Duki maze bakusanya abakozi mbere yo kubarasa.
Khan Nasir yavuze kandi ko barashe roketi na grenade mu birombe.


