Nyarugenge: Abajyanama b’ubuzima batojwe kubungabunga ibimenyetso by’ihohotera

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 10 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku bufatanye n’umuryango “Happy Family Organization (HFRO)”, bwahuguye Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Nyarugenge ku bijyanye no gukumira no kubungabunga ibimenyetso ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ iribera mu ngo.

Aya mahugurwa yabereye muri “Saint Famille Hotel”, yatanzwe n’Umushinjacyaha Ukuriye Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, UMUMARARUNGU Marie Rose nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Abajyana b’Ubuzima bahuguwe ku ngingo zirebana no Gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, kubungabunga ibimenyetso (igihe icyaha cyabaye), icyaha cyo gukoresha undi imibonanompuzabitsina ku gahato, gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ndetse n’ ibibazo bigaragara mu madosiye yo gusambanya abana n’uburyo byakemuka.

Abajyanama b’Ubuzima basoje aya mahugurwa biyemeje gukomeza kurwanya ibi byaha no kongera imbaraga mu kubungabunga ibimenyetso ku bana bakorewe ihohoterwa mu gihe baje babagana. Biyemeje kandi kujya batangira amakuru ku gihe ku nzego zibifitiye ububasha kugira ngo ibyo bimenyetso bizifashishwe mu gukurikirana ababa bagize uruharwe mu ihohoterwa rikorerwa abana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *