Imvune zituruka ku mirimo yo mu rugo mu bituma abagore bo mu cyaro batiteza imbere

Bamwe mu bagore batuye mu cyaro bagaragaza imvune baterwa n’imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro uko bikwiye nk’imwe mu nzitizi ibabuza kugera ku iterambere. Abaganiriye na BWIZA babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Ku rwego rw’akarere ka Huye uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa […]

Amavubi yisasiye Benin, icyizere cyo kujya muri CAN kirazanzamuka

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Les Guepards ya Benin ibitego 2-1, bituma icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 cyasaga n’icyatangiye kuyoyoka cyongera kuzamuka. Iyi kipe y’umutoza Frank Spittler yari yakiriye Benin kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kane wo mu tsinda D wo gushaka itike ya CAN izabera muri Maroc. Ni nyuma y’uwo […]

DR Congo: I Butembo ibikorwa byose byahagaze

Ibikorwa byose bifitanye isano n’ubukungu ndetse n’imibereho y’abaturage byahagaze kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, mu isoko rikuru rya Butembo (muri Nord-Kivu). Butike, amaduka, banki, ndetse n’ibindi bigo by’ubucuruzi byafunze. Ikindi kandi, mu rwego rw’uburezi, ibigo byinshi by’amashuri nabyo ntibyafunguye imiryango. Iyi mibereho ni ikurikira icyemezo cya “synergie” y’amatsinda y’umutwe w’abanenga ubutegetsi […]

Kenya: Urukiko rwanze guhagarika amatora ya Sena ku kweguza Visi Perezida

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 15 Ukwakira 2024, Urukiko Rukuru rwa Kenya rwanze guhagarika amatora ya Sena yo muri iki cyumweru ku bijyanye no kwegiza Visi Perezida Rigathi Gachagua . Umucamanza Chacha Mwita yagejeje ikibazo ku mucamanza mukuru kugira ngo ashyireho itsinda ry’abacamanza ngo bafate umwanzuro wa nyuma. Mu cyumweru gishize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe […]

Nyarugenge: Abajyanama b’ubuzima batojwe kubungabunga ibimenyetso by’ihohotera

Ku wa 10 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku bufatanye n’umuryango “Happy Family Organization (HFRO)”, bwahuguye Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Nyarugenge ku bijyanye no gukumira no kubungabunga ibimenyetso ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ iribera mu ngo. Aya mahugurwa yabereye muri “Saint Famille Hotel”, yatanzwe n’Umushinjacyaha Ukuriye Ubushinjacyaha ku […]

Kera kabaye u Bubiligi bwemereye EU guha RDF miliyoni 20 z’amadorali yayigeneye

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kera kabaye ugiye guha Ingabo z’u Rwanda miliyoni 20 z’amadorali, nyuma y’igihe ibihugu biwugize bitajya imbizi kuri aya mafaranga. Ku wa 2 Ukwakira ni bwo ibihugu bigize EU byemeranyije ko RDF igomba guhabwa ariya mafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ingabo zayo zirimo mu ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique. […]

Byibuze 12 bapfuye, 33 barakomereka mu mpanuka ya bus y’abanyeshuri mu Misiri

Minisiteri y’ubuzima ya Misiri yavuze ko ku wa Mbere byibuze abantu 12 bishwe abandi 33 barakomereka nyuma y’uko bus yibiranduye mu muhanda uhuza Cairo n’inkombe z’Inyanja Itukura mu gihugu cya Misiri . Mu itangazo ryayo yavuze ko imbangukiragutabara 28 zoherejwe aho impanuka yabereye ku muhanda wa Al-Galala uhuza Cairo n’imijyi yo ku Nyanja Itukura harimo […]

Musanze: Ukekwaho uburaya, mu rugo rwe hasanzwe umurambo w’umugabo

Mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Kimonyi,Akagari ka Buramira,Umudugudu wa Kabaya haravugwa urupfu rw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30,aho umurambo we wasanzwe mu rugo rw’ukekwaho kwicuruza. Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, mu mbuga yo k’uyu mugore wahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza. Umuvugizi wa […]

ICC igiye gukora iperereza ku byaha byakorewe muri DRC kuva mu 2022

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki 14 Ukwakira 2024, Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha yatangaje “iyuburwa” ry’iperereza rye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iki cyemezo gikurikira uruzinduko Minisitiri w’ubutabera wungirije wa Congo, Samuel Mbemba Kabuya, aherutse kugirira i La Haye mu cyumweru gishize. Kuva mu 2004, abantu barindwi muri Repubulika ya […]

DRC: Patrick Muyaya yavuze ku kurandura FDLR

Umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko iki gihugu kigomba kuvanaho “impamvu zose u Rwanda rutanga kugira ngo rukure ingabo zabo mu gihugu cyacu”, harimo no gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa ko rufite ingabo muri DR Congo zifasha umutwe wa M23. Ingingo ebyiri z’ingenzi zigize amasezerano […]

General Muhoozi Kainerugaba yishongoye kuri USA agaragaza ko adatinya Abanyamerika

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda , General Muhoozi Kainarugaba yishongoye kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko atinya Nyina wenyine kandi ko mu gihe akimushyigikiye nta bwoba afite kubera ibyo atangaza kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwe rwa x mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, […]

Taiwan yabaze indege z’intambara 153 n’amato 14 by’u Bushinwa hafi yayo

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yatangaje ko yabaze indege za gisirikare 153 z’u Bushinwa zikikije ikirwa cyigenga mu gihe u Bushinwa bwakoraga umunsi w’imyitozo minini ya gisirikare. Minisiteri yavuze ko indege zagaragaye kuva saa saba z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa Kabiri (2200 UTC), minisiteri ikomeza ivuga ko […]

Juba: RDF yavuguruye Ishuri Ribanza rya Kapuri

csm_1_698b91b7ce.jpg

Ku wa Mbere, itariki 14 Ukwakira 2024, Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda zagize uruhare mu kuvugurura no gusiga amarangi ishuri ribanza rya Kapuri. Batanze kandi ibikoresho by’uburezi, batera ibiti by’imbuto kandi bakuraho ibihuru mu gihe cy’umuganda rusange witabiriwe n’ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abaturage. Iri shuri ry’ibyumba umunani n’ibiro bibiri by’abakozi, riherereye mu nkengero za Juba, […]

Icyizere cy’uko RDC izemera gusenya FDLR ni gike: Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari icyizere gike cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izashyira mu bikorwa gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yiyemeje. Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike i Luanda muri Angola habereye inama ya ya gatanu ya ba Minisitiri b’Ububanyi […]

USA: Ubuzima bwa Donald Trump bukomeje kugerwa amajanja

Igipolisi cyatangaje ko umuntu wari ufite imbunda ebyiri ntoya zitemewe n’amategeko yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa hafi y’aho Donald Trump yari arimo kwiyamamariza i Coachella muri Leta ya California . Uyu mugabo w’imyaka 49, Vem Miller, yari atwaye imodoka ubwo yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano kuri bariyeri bakamusaka bakamusangana izo mbunda. Yatawe muri yombi ajya gufungwa […]

Ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (OVG), cyaraye gitangaje ko kuva ku Cyumweru gishize ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka. Umuyobozi ushinzwe ubumenyi muri OVG, Charles Balagizi wemeje aya makuru, yavuze ko amashusho yafashwe na satelite yerekana ibikoma byasohotse muri kiriya kirunga bitemba ku buryo byari bimaze kugera ku ntera […]

Perezida Kagame yahinduriye imirimo ba Maj Gen Alex na Andrew Kagame

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka zasize ahinduriye imirimo ba Maj Gen Alex Kagame na Andrew Kagame. Muri izi mpinduka Umukuru w’Igihugu yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara asimbuye kuri izo nshingano Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage wari umaze igihe azikora by’agateganyo. Mbere yo guhabwa izi nshingano Maj […]