Umugore wa Perezida ucyuye igihe wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Barrack Obama, Michelle Obama yagaragaye mu mafoto yavugishije benshi ku mbuga zitandukanye, aho yari yambaye imyenda igaragaza ikibuno cye.

Michelle Obama w’imyaka 53 y’amavuko yagaragaye mu butembere we n’umuryango we bagiriye ku birwa bya Mallorca muri Esipanye muri iki cyumweru dusoza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu minsi itandukanye uyu mugore n’umuryango we bamaze muri kariya gace, yagaragaye mu myenda itandukanye akenshi agaragara nk’ushaka kwiyoberanya kuko n’abamufotoye yafaragaraga nk’udashaka guhuza amaso na bo.

Hamwe Michelle Obama yagaragaye ishati ndetse n’agakabutura kamwegereye (Colant), ubundi akagaragara akenyeye igisa n’akenda korohereye ariko ku buryo umuyaga ugahuha cyangwa ateye intambwe kakigirayo ku buryo umubiri we w’ibice byo hepfo ugaragara uko wakabaye.

Uretse ibi kandi, Umugore wa Perezida Obama yanagaragaye yiyambitse utwenda tw’abana tugaragaza agatuza n’amabere ahagaze ku buryo abantu benshi bagize icyo bavuga kuri aya mafoto yamugaragaje nk’abantu koko bambara ibijyanye n’ibige bagezemo.






Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


