Igisirikare cya RDC (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) batangaje ko ku wa Kane, tariki 17 Ukwakira 2024, ko bishe abayobozi babiri b’umutwe w’inyeshyamba za ADF mu bikorwa byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize bikabera mu gace ka Bapere, akarere ka Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Sokola 1 Grand Nord wa FARDC, Colonel Mak Hazukay, watangaje aya makuru, yemeje ko abo bayobozi babiri, bitwaga Mzee Mussa na Djaffar, uzwi ku izina rya Muhadari, bari inkingi ya mwamba mu mikorere y’uwo mutwe.
Buri wese yari afite inshingano zo kumenya uturere twakorerwagamo ibitero ndetse no gutegura ibikoresho by’abarwanyi babo.
Nk’uko Colonel Mak Hazukay abivuga,avuga ko ibi byagezweho kubera kongera igitutu ku mwanzi,
Ati:”Ubufatanye bw’ingabo za FARDC-UPDF ziri mu bikorwa byo kurwanya umwanzi mu gace ka Bapere. Zakajije igitutu ku mwanzi. Habayeho imirwano, kandi twarabatsinze. Uyu munsi, turi mu byishimo. Dufite amashusho n’ibimenyetso byose ko ari aba bombi koko bishwe. Umwanzi arimo kurwanywa bikomeye, kandi biragoye kwinjira mu bice birimo gukorerwamo ibi bikorwa”.


