Tchad: Perezida yacishije umweyo mu buyobozi bw’ingabo mu buryo budasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Mahamat Idriss Deby yacishije umweyo mu buyobozi bukuru bw’ingabo n’abashinzwe n’umutekano, aho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, itariki ya 16 Ukwakira, Guverinoma ya Tchad yavuguruye ubuyobozi bukuru bw’ingabo, abapolisi ndetse n’abajandarume nta bisobanuro.

Izi mpinduka ngo zo ku rwego rutigeze rubaho kugeza ubu mu buyobozi bwo hejuru bw’ingabo n’abashinzwe umutekano zije mu gihe igihugu cyugarijwe n’ibibazo bya politiki n’umutekano by’ubwoko butandukanye.

Icyemezo cyatunguranye cyasize abayobozi bakuru bose b’ingabo, abapolisi, abajandarume b’igihugu, usibye bake, birukaniwe icyarimwe ku wa Kane na Perezida Mahamat Idriss D?by, ubwo yari agarutse avuye mu butumwa mu bihugu by’Abarabu.

Umugaba wungirije w’ingabo za Tchad, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka na babiri bamwungirije, umuyobozi mukuru wa polisi na we hamwe n’abamwungirije babiri, uwa jandarumori, na nimero ya 2 na 3 muri Garde Nationale.

Ni ukuvuga ngo muri rusange abajenerali bagera kuri makumyabiri bari bayoboye ingabo n’abashinzwe umutekano, kuri bamwe, barirukanwe abandi basimburwa na Perezida Idriss D?by Itno, nyuma y’amasaha make agarutse avuye mu bihugu by’Abarabu nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Nk’uko bisanzwe, nta bisobanuro byatanzwe ku mugaragaro kuri iyi ngingo ngo yahoze ifatwa nka “kirazira” muri Tchad, ariko umuhanga mu bya politiki wo muri Tchad yemeza ko aya ari yo mavugurura akomeye ya mbere Perezida Mahamat Idriss Deby akoze mu nzego z’umutekano kuva yagera ku butegetsi mu myaka 3 ishize.

Utavuga rumwe n’ubutegetsi, Max Kemkoye, yavuze ko “yatunguwe kandi ahangayikishijwe” n’urugero rw’izo mpinduka, zije mu gihe Tchad ifite ibibazo by’umutekano muke. Ikintu ngo ahuriyeho n’Abanya-Tchad benshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *