Mu Karere ka Kicukiro,Umurenge wa Kigarama,Akagari ka Bwerankori mu mudugudu wa Nyenyeri haravugwa inkuru y’umugabo bikekwa ko yishe umwana yibyariye w’imyaka 8 y’amavuko,amuziza inyama.
Ibi bikaba byarabaye ku mugoroba wo ku wa Kane,tariki ya 17 Ukwakira 2024.
Bamwe mu baturage biganjemo abaturanyi ba Bariyanga Jean Pierre ukekwaho kwica umwana we witwa Gisubizo Patrick, batangaje ko aya makuru yamenyekanye nyuma yuko uyu mugabo agiye guhuruza se umubyara amubwira ko umwana we yikubise hasi arahwera kandi bahoze bumva amuhondagura ndetse bakanacishamo bakamubuza kumukubita dore ko binavugwa ko yamuzijije inyama yakuye mu isafuriya.
Uwari uri ku kabari hafi yaho byabereye yagize ati:” Bariyanga yaje yiruka adusanga ku kabari abaririza se ariwe sekuru wa nyakwigendera amubonye amumenyesha ko umuhungu we Patrick yikubise hasi ahita ahwera kandi ariwe wamwishe amukubise nyuma yuko umwana we yari ajabuye inyama mu isafuriya”.
Se ubyara ukekwaho kwica umwana we wari usanzwe araza sekuru na nyirakuru yavuze ko ubwo umuhungu we yamuhuruzaga yaje yihuta ahageze asanga umwana ntari guhumeka amubajije icyo abaye amusubiza ko yikubise hasi akabura umwuka undi nawe ngo ahita umubwira ko ariwe umwishe kuko yamukubise kuva kare.
Ati:” Bariyanga akimpuruza naje niruka mpageze nsanga koko umwana ari hasi ariko atagihumeka, uyu mwana yakundaga kundaza. Namubajije icyo abaye ansubiza ko yikubise hasi ahita ahera umwuka ariko njye mpita musubiza ko ariwe umwiyiciye kuko yari yabujijwe kureka kumukubita”.
Uyu musaza yakomeje agira ati:” Ubundi Patrick duheruka yari yatumwe na se ibirungo byo guteka mu nyama gusa ariko amakuru akavuga ko ngo yamukubise arizo bapfa”.
Aya makuru kandi yanagarutsweho na nyirakuru wa nyakwigendera ubyara se ukekwaho kumwica amukubise inkoni mu kico, aho yavuze ko atemeranya n’abavuga ko yamukubise kugeza amwishe bapfa inyama kuko n’ubundi yari asanzwe aziteka kandi akazimuhaho uburengenzira.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru ndetse avuga ko ukekwa yahise atabwa muri yombi.
Ati:” Ni byoko byabaye ku mugoroba Saa 20h00′, nyakwigendera yishwe, birakekwa ko yishwe na se umubyara ubwo yamukubitaga. Aya makuru twayamenye nyuma yuko abaturage badutabaje batubwira ko hari umubyeyi uri guhana umwana we by’indengakamere noneho tuhageze koko dusanga yamukubise ndetse tunakoze ku mwana dusanga yamaze kwitaba Imana.”
CIP Gahonzire wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba ababyeyi n’abaturage muri rusange kwirinda guhana umwana by’indengakamere ngo barenze urugero kandi buzuye uburakari kuko aribyo bivamo kwica batanabigambiriye.
Ati:” Mbere na mbere turihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’inshuti, tukaba dusaba ababyeyi n’abaturage muri rusange kwirinda guhana abana by’indengakamere banuzuye uburakari bwinshi kuko aribyo bivamo urupfu bitunguranye”.
Ukekwaho kwica umwana we w’imyaka 8 yahise afatwa afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo ndetse iperereza rihita ritangira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro Kacyiru gukorewa isuzuma.[btn tv]



One Response
Kicukiro:Akekwaho kwica umwana we amuziza inyama
OMWANA KUMUHINGANISA, ENTONGO, EMWE, YENYAMA? EZOYAMWIHIREMO, AZIRIIRE, MUKIHOME, AMEERU, NIGAZA KUMUHWA!! NDASIIMA POLICE, KUKORA OGWAYO.