Indwara ya Cholera iravuza ubuhuha mu duce dutandukanye two muri Kenya, kugeza ubu ikaba yibasiye cyane abapolisi.
Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko abapolisi batangiye kujyanwa ku mavuriro atandukanye hirya no hino mu gihugu kubera iyi ndwara, aho abagera kuri 59 bajyanywe mu mpera z’iki cyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku munsi wo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, nibwo abapolisi bagera kuri 430 boherejwe gucunga umutekano ku rukiko rukuru rwa Nairobi, aho 45 muri bo banduriye iyi ndwara mu ihoteri bari bacumbikiwemo ya Multimedia University Hotel iherereye mu gace ka Rongai.
Aba barwayi bahise batangira kujyanwa ku bitaro bitandukanye mu mujyi wa Nairobi, birimo Kenyatta Hospital , Nairobi West Hospital n’ahandi.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubuzima mu mujyi wa Nairobi, Bernard Muia yavuze ko abagera kuri 25 bameze nabi mu gihe abandi babasha kuba igihe icyo ari cyo cyose basezererwa bagataha.
Amakuru bwiza.com ikesha ibindi bitangazamakuru bitandukanye avuga ko aba bapolisi batanduriye iyi ndwara mu ihoteli barayemo ahubwo ko bashobora kuba barayanduriye muri kantine ya polisi baririyemo bakigera aho bari baje gucunga umutekano bityo bakaba bashobora kuba barahariye ibiryo bidafite isuku.
Dr Ralph Muli, umuganga ushinzwe gukurikirana iby’iki cyorezo cyibasiye abapolisi yagize ati”Amakuru dufite ni uko aba bapolisi batanduriya mu ihoteri bacumbitsemo ahubwo bahumanyijwe n’ibyo bariye mu iguriro ry’ibiryo (Kantine) ry’abapolisi rya Nairobi area police Canteen.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ubwa mbere muri iki gihugu havugwa iyi ndwara iterwa ahanini n’umwanda kuko no mu minsi yashize yongeye kwibasira abantu bazira ibyo bariye mu mahoteli amwe n’amwe bituma anafungwa.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


