Mu karere ka Ruhango ku wa 17 Ukwakira 2024, abagize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere baganiriye ku ngingo zigamije gukomeza kubaka no gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye ku nsanganyamatsiko: Indangagaciro na Kirazira: Isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Abatuye mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Ruhango, bagaragaza ko aho batuye babanye neza, ndetse hakaba nta bikorwa by’ivangura biharangwa.
Gushyira hamwe kw’abatuye Ruhango bagamije iterambere ryabo n’iry’Akarere muri rusange, ni ikintu n’ubuyobozi bw’aka Karere bwishimira.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo hari bamwe bavuga ko kugeza magingo aya ikibazo gisigaye kigaragara hamwe na hamwe ni aho usanga abantu barangije ibihano by’umwihariko abakoze Jenoside yakorewe abatutsi usanga iyo bafunguwe hari abahiamo guhita bimuka aho bari batuye.
Ibi ni nabyo bamwe mu bitabiriye iri huriro bavuzeko bibaye byiza bajya bamenyeshwa bagahabwa amakuru y’abantu bagiye gufungurwa kuburyo bajya baganirizwa mbere y’uko bagaruka mu muryango;akarere ka Ruhango bavuga ko iyi gahunda yo kuganiriza abari mu magororero bayikora buri mwaka.
Habarurema Valens,Meya w’Akarere ka Ruhango avugako batasigaye inyuma kuko bari ku rugero rushimishije ku kigero kiri hejuru ya 95%,
Ati:”Turacyafite urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda hari abagifite ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo yoroshye ko byarangira ako kanya[…].”
Meya Valens yashimiye by’umwihariko Unity Club Intwararumuri anaboneraho no gusaba buri muyobozi wese kubwira amateka abo bayobora no kubafasha gukemura ibibazo kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho.
Mbabazi Francois Xavier,yabaye Meya wa Ruhango kugeza muri Werurwe 2018,kuri we avuga ko uba umuyobozi igihe ukiri umuyobozi ngo ariko niyo wavuye mu buyobozi, ubuyobozi burakomeza,
Ati:”Mu mateka y’igihugu cyacu,hari aho ubona abayobozi bagiye bateshuka kuri icyo gihango,ntibagiteshutseho gusa igihe bari bavuye mu buyobozi,bagiye banagiteshukaho igihe bari abayobozi,…”. Yaboneyeho kubwira abahoze ari abayobozi kugendera kuri bene iyo mico ahubwo bakubakira ku kiza.
Kambayire Annociata,wabaye umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu karere ka Ruhango nawe yavuze ko umuntu wese agomba gukora agendeye ku ndangagaciro,gukora ibishoboka byose umuturage akagira imibereho myiza,ndetse no mu bigo by’amashuri hagashyirwaho uburyo bwo kuganiriza abana no mu rugo bigishwa indangagaciro na kirazira bagakura ari abana bafite ubupfura bihesha agaciro.
Oda Gasinzigwa, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akaba intumwa y’Umuryango wa Unity Club Intwararumuri, na we wari mu biganiro n’abayobozi b’Akarere ka Ruhango, abahoze bakayobora kimwe n’abafatanyabikorwa bako, abasaba kuba intangarugero mu rugamba rwo gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Ati: “Abayobozi ubwabo bagomba kuba intangarugero mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, na cyane ko dufite urubyiruko ruri kuzamuka dushaka ko rwubakira kuri urwo rugendo abandi bakoze kugira ngo Abanyarwanda dukomeze twubakire kuri rya hame rikomeye ry’ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Dr. Bizimana Jean Damasc?ne Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, avuga ko igipimo u Rwanda rugezeho gishimishije,
Ati:”Kuko kuva Jenoside ikimara guhagarikwa,Abanyarwanda biyemeje kurangwa n’ubudaheranwa dukomora ku bakurambere, bwatumye iteka mu mateka, u Rwanda rwaratsinze ibihe by’amage rwahuye nabyo. Igipimo kigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 cyerekana ko Abanyarwanda 94.7% bemera ko ubumwe bwagezweho, bakabufata nk’inshingano bagiramo uruhare nta gahato.”





