Aborozi bo mu murenge wa Rwimbogo barataka ubukene n’ibibazo byatewe n’akato inka barimo kubera indwara y’uburenge yahagaragaye kuva muri Gicurasi uyu mwaka. Ubu ngo inka zataye agaciro kuko ibikomera (amasoko y’amatungo) byahagaze, nubonye umukiriya aramuhenda cyane, kandi inka ifashwe yarenze imbi igurishwa make cyane.
Aka kato katangiye muri Gicurasi, kari mu mirenge imwe n’imwe y’uturere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, harimo n’uwa Rwimbogo. Bivugwa ko bwatewe n’inka zazanywe n’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, ziza zifite iyi ndwara.
Inka zataye agaciro, imishinga irapfa
Umwe mu borozi waganiriye na Bwiza.com avuga ko inka yaguze amafaranga ibihumbi 250 ubu bamugereka 120. Ati, “nari naguze inka eshatu I Murambi ngirango nzazungukemo, haje uburenge bakangereka 120, nkahomba 130, ariko kubera ibibazo by’abanyeshuri narayakiriye abana bajya ku ishuri”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mworozi kandi avuga ko yari yaraguze ibimasa icyenda agirango bikure abigurishe akore ubukwe, nyamara byabuze abaguzi. Ati, “mu kwitegura ubukwe, nari narateretse ibimasa icyenda, nzi ko bizakura nkabyungukamo. Nateganyaga ko nzagurisha bitatu nkavurura inzu, ibindi bikazifashishwa mu yindi myiteguro y’ubukwe no kwakira abashyitsi, ariko ubu byose byampezeho, kandi inzu nari maze kuyisambura, ubukwe nabwo namaze gutanga gahunda”.
Muri aka gace kari mu kato, ngo inka ifashwe igendagenda bayigurisha icyamunara ku mafaranga ibihumbi 60 gusa.
Akato muri utu turere kandi kagize ingaruka ku bagenerwabikorwa b’umushinga AMA Direct Aid bari bagiye guhabwa inka, kagatangira zikiri muri uyu murenge wa Rwimbogo.
Izi nka 21 n’izazo, zagombaga guhabwa abaturage b’uturere twa Bugesera na Gasabo, nyuma y’uko Gatsibo na Nyarugenge aka kato katangiye bamaze guhabwa. Ni inka uyu mushinga utanga buri mwaka, mu rwego rwo kunganira gahunda ya Girinka mu turere ukoreramo.
Aborozi bavuga kandi ko imvura ariyo izabakura mu kato, ngo kuko iyo iguye ubutaka bugahehera n’uburenge burakira, ariko nabyo ubu amaso yaheze mu kirere.
Indwara y’uburenge(fievre aphteuse) ni indwara y’amatungo(inka, ingurube, n’izindi) ifata mu binono, igatera itungo kugira umuriro, kandi irandura. Itungo ribabara mu kimono ntiriba rikibasha kurisha ahubwo rita inkonda, ryarisha rikababara bikaba byariviramo kwicwa n’inzara. Itungo riyirwaye, ribasha ubwatsi butoshye kandi bworoshye, kandi ribwegerejwe kuko riba ritabasha gutambuka. Mu gukwirakwiza iyo ndwara, aho itungo rikandagiye n’aho ririshije rikahata amatembabuzi naho handuza indi ihanyuze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva tariki ya 17 Gicurasi 2017, imirenge ya Karangazi na Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, iya Gahini, Murundi na Mwiri muri Kayonza, ndetse n’iya Gatsibo ariyo Kabarore na Rwimbogo; nibwo yashyizwe mu kato. Mu itangazo ryatanzwe na Minagri, hahagaritswe urujya n’uruza ndetse n’ubucuruzi bw’amatungo arimo inka, ihene, intama n’ingurube kubera indwara y’uburenge yahagaragaye. Magingo aya ako kato karacyariho.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


