Gicumbi: Barashinja umuyobozi kurya amafaranga ya Mutuweli

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Gicumbi,Umurenge wa Kaniga mu kagari ka Bugomba bamwe mu baturage barashinza SEDO witwa Benugusenga Gilbert kunyereza amafaranga ya Mituweli.

Aba baturage batungurwa n’uko bajya kwivuza bagasanga batarishyuye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kandi umusanzu wabo barawuhaye uyu muyobozi.

Ikibashengura kurushaho ni uko muri iyi minsi bamuburiye irengero, bakaba bibaza uko bizagenda bikabayobera.

Bamwe bavuga ko bamuhaye amafaranga ya Mituweli guhera muri Kamena 2024, none uyu munsi bararwara bagera kwa muganga bagasabwa kwiyishyurira serivisi z’ubuvuzi 100%.

Twenemigisha Byarugaba James, umwe muri abo baturage bahuye n’icyo kibazo, yagize ati: “Mperuka ntanga amafaranga ibihumbi 18 by’ubwisunganemu kwivuza, nyaha SEDO Benegusenga, kuko ni we muntu twabonaga ukwiye kwizerwa nk’Umuyobozi wacu njye ntabwo iby’ikoranabuhanga mbizi namuhaye amafaranga n’amazina y’abagize umuryango wanjye nk’uko bisanzwe.

Ariko natangajwe n’uko umwana wanjye wiga mu mashuri yisumbuye yampamagaye ambwira ko atabasha kwivuza ngo nta Mituweli.”

Mugisha Enock na we uri mu bahaye uyu muyobozi amafaranga, yagize ati: “Ubu umugore wanjye ari hafi yo kubyara ariko nshobora kuzagurisha ikimasa cyanjye kuko ntabwo nizera ko SEDO azaba yabonetse ngo atwishyure amafaranga ya Mituweli twamuhaye.

Ibi nanjye nabimenye ari uko umugore wanjye agiye kwipimisha inda, uyu muyobozi wacu agiye kudushyira mu bihombo byinshi kandi tutiteguye, bamwe barimo kurembera mu ngo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga Ndizihiwe Cyriaque, avuga ko kuba SEDO ataboneka ku murongo wa telefoni ari ukubera ko arwaye.

Gusa yemeza ko na bo bamutegereje ngo akire aze asobanure impamvu abaturage bamuhaye amafaranga batibona mu bishyuye ubwisungane mu kwivuza.

Ati: “Turamutegereje ngo tumuganirize ari na ko dukomeza gukusanya imibare y’abaturage baba baramuhaye ayo mafaranga. Gusa mu gihe dutegereje ko na we yoroherwa akaza kutubwira kuri iki kibazo, urwara ntarembere mu rugo ashakishe ubundi buryo yivuze, turimo kubikurikirana.”

Kugeza ubu mu Kagari ka Bugomba imibare igaragaza ko abagera kuri 15 ari bo bamaze gutanga amakuru kwa Gitifu Ndizihiwe bavuga ko baririwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.[imvahonshya]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *