Guverinoma y’u Bushinwa yasohoye itegeko ribuza abana bato kujya bajyana n’ababyeyi mu nsengero bajyanywe no kugira ibyo babafasha mu mihango ikorerwamo, mu gihe basenga ndetse no kuba batemerewe kugira izindi gahunda zishingiye ku madini bagaragaramo.
Ibi ni ibyatangajwe nyuma y’uko Guverinoma y’u Bushinwa yasabye insengero zitandukanye kumanura imisaraba ku nsegero ariko bene zo bakabyanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2017, nibwo u Bushinwa bwasabye insengero gushyiraho imisaraba mito nk’uko guverinoma yabishakaga ariko insengero zimwe zikabyanga bityo ubu bukaba ari ubundi buryo bwo gukomeza guhangana n’abanyamadini bakoresha abana mu mihango yo mu madini kandi bafite ibindi bibagenewe byo gukora.
Mu ijambo perezida Xi Jinping aherutse kugeza ku banyagihugu yagize ati”abana bagomba kwiga siyansi, bakaba ari yo bizera ndetse ikaba ari yo izabafasha guteza isi imbere. »
Leta y’u Bushinwa itanze iri tangazo ryo kubuza abana kugira ibyo bakora mu nsengero n’imisigiti mu rwego rwo kunoza gahunda yashyizweho cyane mu bihugu byo kumugabane w’Aziya yo kuba inzego z’ubuyobozi ari zo zigomba gukurikirana imikorere y’insengero ndetse bikaba biri no mu nshingano za yo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo leta ifashe uyu mwanzuro, abaturage ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bw’abaturage ivuga ko ihagarikwa ry’abana bato mu bikorerwa mu mihango y’amadini nta cyo bisobanuye ndets nta n’impamvu igaragara ituma hafatwa ingamba nk’izi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


