Umukecuru witwa Mukandutiye Petronille w’imyaka 70, wo mu mudugudu wa Gakombe, akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, avuga ko kutamenya amategeko byatumye abura imitungo ye.
Avuga ko yari afite umugabo basezeranye imbere y’amategeko ndetse no mu kiliziya ariko ngo nyuma yaho baje kubura urubyaro, batangiye kubana nabi cyane, umugabo yatangiye kujya amutoteza akamukubita, ndetse ngo yaje no kumumena ijisho arahuma, niko gufata icyemezo cyo kuva mu rugo rwe arahukana.
Nyuma yo kwahukana, yahugiye mu byo kwivuza ijisho ryari ryaramenwe n’umugabo we, bityo ntiyigeze atekereza imitungo bari bafitanye, nibwo yaje kubwirwa ko umugabo we yitabye Imana, agize ngo arajya kureba amasambu ye, yabwiwe ko umugabo we yayahaye undi mugore wari incuti ye witwaga Dusabimana Marceline, kuko ari we wamwitayeho akamurwaza akarinda apfa.
uyu mukecuru avuga kandi ko mu gihe cyo kwandikisha ubutaka yagiye kwandikisha amasambu yari afitanye n’umugabo we ariko akabwirwa ko amasambu yose umugabo we yayagurishije, bityo ko nta sambu n’imwe akihafite. Nawe yahise abyihorera ntiyabikurikirana, ibi ngo byamugizeho ingaruka zo kuba icyangombwa cy’ amasambu ye cyarasohotse mu mazina ya Dusabimana Marceline, byavugwaga ko yaguze n’umugabo we, kandi atabizi mu gihe yari umugore w’isezerano.
Uyu Dusabimana na we yaje kugurisha ya sambu n’uwitwa Bayisenge Consolée ari nawe ubu uyifite, aho Mukandutiye atinyukiye gukurikirana iby’imitungo ye, avuga ko yagerageje kugana ubuyobozi bw’umurenge wa Shyogwe muri 2013, bukamugira inama yo kugana inkiko, ibi nabyo ngo yarabikoze ariko inkiko nazo zimugira inama yo kugana urwego rw’abunzi rw’akagari ka Ruli.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mukandutiye agira ati “abunzi baraduhamagaye ngo tuze bakemure ikibazo cyacu, uwari ukuriye abunzi witwa Muragije arambwira ngo ninsinyire ko Bayisenge ampaye ibihumbi maganabiri by’uko tuguze isambu yanjye, narayasinyiye ndetse ndanayatwara ariko nkurikije uko ubutaka buhagaze, barampenze cyane, bamfatanyije n’ubujiji ntabwo nzi icyo bari banditse kuri izo mpapuro kuko nazo barazitwaye kandi uwo Bayisenge nta nubwo nzi aho atuye”.
Kutamenya amategeko, ni byo byatumye anyagwa ibye:
Kutamenya amategeko ni kimwe mu bituma abantu barengana batabizi kuko ubusanzwe itegeko ry’umuryango mu ngingo yaryo ya 70, rivuga ko iyo umuntu apfuye yarasezeranye byemewe n’amategeko, azungurwa n’uwo bashakanye cyangwa abana babyaranye, ukurikije ibivugwa muri iyi ngingo Mukandutiye yagombye kuba ari we wazunguye umugabo we, kuko bari barasezeranye byemewe n’amategeko kandi bakaba nta mwana bari barigeze babyarana ndetse uyu mugabo we akaba nta n’umubyeyi numwe afite, cyangwa se abavandinwe be bavukana.
Me Habyarimana Flavienne umunyamategeko muri world vision,akangurira abapasiteri n’abandi bakozi b’Imana, kujya bafasha abakristo babo gusobanukirwa amategeko kuko iyo umuntu azi ko afite itegeko rimurengera adahohoterwa.
Ati “nk’abakozi b’Imana ,bahura n’abantu benshi, mufite inshingano yo kujya mubafasha kumenya icyo amategeko avuga, cyane cyane ayerekeye izungura, itegeko ryo kwandikisha ubutaka bwabo. kuko ubutaka butakwanditseho buba atari ubwawe, kwandikisha ubutaka kandi ni byiza kuko birinda amakimbirane»
Iki ni nacyo kibazo Mukandutiye yahuye nacyo, kuko atigeze amenya ko ubutaka bwe bugomba kuba bumwanditseho, bityo bukarinda naho bwiyandikishwaho n’abandi bakamubeshya ko umugabo we yari yarabugurishije, nabyo bitemewe .
Gusa uyu Mukandutiye avuga ko bitewe n’ikibazo bw’uburwayi bw’umutima yarwaye, bisigaye bimugora gukurikirana ikibazo cye mu gihe kandi yasinyiye amafaranga atazi icyo bayamuhereye, bivugwa ko yaguzwe iyo sambu ye kuko n’impapuro zose bazimwibye, ubu ntafite aho aba acumbitse ku mukobwa we.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com


