Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Diane Rwigara, mukuru we ndetse na nyina ibanje kurira igipangu ikoresheje urwego.
Ahagana saa kumi n’imwe (17:00) zo ku wa 4 Nzeri 2017, nibwo Polisi yagiye guta muri yombi Diane Rwigara, mukuru we, Uwamahoro Anne n’umubyeyi wa bo Mukangemanyi, aho batuye mu kagari ka Kiyovu, umurenge Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo Polisi yahageraga yakomanze ibura uyikingurira biba ngombwa ko yurira igipangu ikoresheje urwego, igezemo ibata muri yombi ubwo yabanzaga kubereka urupapuro rubata muri yombi ari 3, bikavugwa ko bahamagajwe kenshi n’ubugenzacyaha bakanga kwitaba.



Nyuma yo kubata muri yombi uko ari 3, bahise babajyana ku Biro by’Igihugu bishinzwe iperereza (RIB) aho bagiye guhatwa ibibazo ku byaha bakurikiranyweho.
Mu cyumweru gishize nibwo amakuru yatangiye gucicikana hirya no hino avuga ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we batawe muri yombi, bivugwa ko aho bari hatazwi.
Igipolisi cy’u Rwanda kikaba cyarahise kinyomoza ayo makuru kivuga ko nta muntu watawe muri yombi wo mu muryango wa Rwigara, ahubwo ko habayeho guhata ibibazo abo muri uyu muryango kubera ibyaha 2 bakurikiranyweho. Icya mbere cyo gukoresha impapuro mpimbano gishinjwa Diane Rwigara, mu gihe icyo kunyereza imisoro kireba umuryango.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


