Umwana w’i Kigali yajyanye n’ababyeyi be gusura kwa sekuru mu cyaro. Agezeyo abona umusaza basanze muri urwo rugo bari bagiyemo yambaye imyambaro yo gukorana(ni ko mu cyaro bita imyenda isa nabi).
Ni uko umwana ariyamira ati Daddy, Mummy, mbega ikimayibobo cyakuze, cyarashokonkoye.
Ni uko umusaza agwa mu kantu. Ababyeyi batangira gukomakoma uwo mwana, bamubwira ko ari sekuru.
Ababyeyi bahita bajya kugurira imyenda uwo musaza.
Mugiye mu ijuru, sinshaka kujyayo
Umugabo yateze imodoka imuvana i Nyabugogo agana i Nyamirambo. Agenda asakuza mu modoka, abagenzi bamwinuba. Ageze ahitwa kuri sitasiyo ku Kimisagara, Konvowayeri(bakibaho) aramubaza ati “ Wowe iyo ngeso yawe izatuma utajya mu ijuru.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umusinzi aramusubiza ati “ eeih mugiye mu ijuru!!! Hagarara niviremo, njye nateze nzi ko tugiye i Nyamirambo, aho sinshaka kujyayo aka kanya. ”
Matsiko masa!!!!!!!!!
Na we duhe urwenya rwawe turuhe abakunzi ba Bwiza.com
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


