Donald Trump yashinje Kamala Harris gushaka gusenya Amerika, ubwo yibasiraga mukeba we mu kwiyamamaza kwabereye mu Mujyi wa New York.
Uwahoze ari perezida yasabye kandi igihano cy’urupfu ku bimukira bose bishe Umunyamerika.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, umukandida ku mwanya wa Perezida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, yibasiye Visi Perezida Kamala Harris mu kwiyamamaza kwabereye mu gace ka Madison Square Garden, mu Mujyi wa New York.
Trump yabwiye imbaga ati: “Wasenye igihugu cyacu. Ntabwo dukomeza kubyemera ukundi, Kamala, urirukanwe. Sohoka. Sohoka. Urirukanwe.” Yavuze kandi ko Harris “ari umuntu ufite IQ cyangwa ubushobozi bw’imitekerereze, iri hasi cyane.”
Ati: “Aya matora ni amahitamo hagati yo kumenya niba tuzagira indi myaka ine yo kugira abantu badashoboye no gutsindwa, cyangwa niba tuzatangira imyaka ikomeye mu mateka y’igihugu cyacu”.
Umukandida w’Abarepublika yafunguriwe ibikorwa byo kwiyamamaza n’umugore we, Melania Trump, isura ye yaje itunguranye kuko ahanini atagaragaye cyane mu kwiyamamaza kwe muri uyu mwaka.
Ni iki Trump yasezeranije?
Mu ijambo rye, ryamaze hafi isaha n’iminota 15, Trump yongeye gushimangira amasezerano yasezeranyije mu nzira ye yo kwiyamamaza, nko gukumira abinjira mu gihugu mu buryo butemewe.
Yakunze guhuza ibikorwa by’urugomo bibera mu gihugu n’abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yizeza ko azahagarika “igitero cy’abagizi ba nabi baza mu gihugu cyacu” naramuka atsinze amatora yo ku itariki ya 5 Ugushyingo.
Yasabye igihano cy’urupfu ku bimukira bose bishe umunyamerika cyangwa ushinzwe kubahiriza amategeko.
Umukandida w’Abarepubulikani yatangaje kandi politiki nshya izasonera imisoro abantu bita ku ngo.
Trump ati: “Nitsinda, tuzahita twubaka ubukungu bukomeye mu mateka y’Isi. Nibyo twagize muri manda yacu iheruka”.
Yasezeranyije “kwigisha abana guhora bubaha ibendera ryacu rikomeye ry’Abanyamerika” kandi avuga ko gutwika ibendera rya Amerika bizahanishwa igifungo cy’umwaka.


