Rulindo: Ababigizemo uruhare bagomba kubibazwa-Guverineri Mugabowagahunde

Sangiza iyi nkuru

Mu nkuru twari twabagejejeho mu cyumweru gitambutse yo mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kisaro aho abakuru b’imidugudu ya Kabeza na Karambi yo mu kagari ka Kamushenyi bari basambuye inzu ya Ndereyimana Ildephonse, mu kigwi cyo kwishyura ibirayi by’umuturage mugenzi we byibwe nyamara yari yarabirindishijwe.

 

Bamwe mu baturage bavugaga ko Ndereyimana yasamburiwe inzu, ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, nyuma y’uko mu birayi yari yarashinzwe kurinda hibwemo imigozi 10 ugereranyije yavamo ibilo 10.

 

Mu gukemura iki kibazo umukuru w’umudugudu wa Karambi, Hirwa Jean Damascène ari kumwe n’ushinjwe umutekano mu mudugudu baciye urubanza bavuga ko kugira ngo haboneke ubwishyu bagomba gusambura inzu ya Ildephonse amabati 25 akagurishwa.

 

Nyuma akarere kaje kongera gusakaza iyi nzu nk’uko byatangajwe ariko kuri iyi nshuro amakuru mashya ahari atangazwa na Guverineri w’iyi Ntara y’Amajyaruguru ibi byabereyemo ni uko abasambuye iyi nzu bagomba kubiryozwa.

 

Mugabowagahunde Maurice,Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuzeko ikibazo giherutse kugaragara mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kisaro cyakurikiranywe n’Akarere avugako ababigizemo uruhare bagakoramo amakosa bose bagomba guhanwa,

 

Ati:”Ababigizemo uruhare bagomba kujya babibazwa,abayobozi bakora inshingano zabo nabi nabo bagomba kubibazwa byanze bikunze,twese tugomba kubibazwa kubisobanura mu nshingano zacu impamvu twakoze ibikorwa nk’ibyo ngibyo bidakurikije amategeko.”

 

Yakomeje avuga ko abaturage nabo bagomba kujya birinda gusiragira mu nkiko,bibateza ibibazo kurushaho,bibateza gusubira mu bukene[…]

 

N’ubwo bimeze bityo ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,ntajya ahwema buri gihe kwibutsa abayobozi inshingano zabo no guhoza “Umuturage ku isonga”,aho kuri bamwe biba bimeze nk’aho impanuro bahabwa zibabera amasigara kicaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *