Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate bahoze bayobora Rayon Sports, biyemeje gushyira ku ruhande amakimbirane bari bamaze igihe bafitanye bagafatanya kuyobora Rayon Sports.
Mu myaka yashize ni bwo aba bagabo bombi basimburanye ku buyobozi bwa Rayon Sports bagiranye ibibazo, bisubiza inyuma iriya kipe ku buryo byanabaye ngombwa ko icikamo ibice bibiri.
Mu minsi ishize ubwo igice cya Muvunyi cyahuriraga ku Irebero mu nama yari igamije kurebera hamwe uko baba hafi Rayon Sports imaze igihe nta Perezida ifite, Sadate yabyamaganiye kure agereranya icyo gikorwa n’icyabereye mu Kinigi cyo kwimika “umutware w’Abakono”.
Nyuma y’imyaka impande zombi zidacana uwaka, amakuru avuga ko mu minsi ishize Muvunyi, Sadate n’abandi bayoboye Rayon Sports bateraniye hamwe mu nama yamaze amasaha ari hagati y’umunani n’icumi.
Ni inama yasize hemejwe ko amatsinda yabaga muri Rayon Sports akurikije ubushobozi bwa bamwe mu bayikurikiranira hafi bitagikwiye, ahubwo gufasha ikipe bigomba kujya bikorerwa hamwe.
Ikindi biyemeje ni uko amakimbirane yumvikanaga hagati yabo ubwo umwe yabaga ayoboye atazongera kumvikana ukundi, ahubwo bagashyira hamwe mu gukemura ikibazo cy’ubukene kivugwa muri Rayon Sports.
Munyakazi Sadate uri mu bitabiriye iriya nama yagize ati: “Turi kumwe kuko turi aba Rayon, turi kumwe kuko dufite umugambi wo kubaka Rayon Sports, ya yindi abantu bari bazi itwara igikombe. Murabizi ukuntu twazamukaga imisozi tukamanuka iyindi ibyishimo ari byose, turi kumwe rero ngo tugarure ibyo byishimo.”
Ku rundi ruhande ubwo Muvunyi yabazwana n’umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben ku bibazo byavugwaga ko yagiranaga na Munyakazi Sadate ubwo Sadate yari ayoboye Rayon Sports, ku buryo abakunzi ba Rayon Sports bari baracitsemo ibice hakabaho aba Muvunyi n’aba Sadate, yavuze ko ibyo bitakiriho.
Ati: “Nta ba Muvunyi, nta ba Sadate, hari aba Rayon. Ubu ni bwo butumwa buhari ubundi tukongera tugatsinda kuko iyo tubyina Murera nta ba kanaka baba barimo, twese tuba turi aba Rayon, ni byo dukumbuye turagira ngo twese twongere turirimbe Murera”.
Munyakazi yamwunganiye agira ati: “Rayon Sports ni ya yindi tumenyereye, ni ya yindi yasohotse ikazenguruka Afurika iri kumwe na Perezida Muvunyi, ikazenguruka Afurika yose uhereye mu bihugu by’abaturanyi, ugakomereza mu Majyepfo ya Afurika, ikajya mu Majyaruguru, ni ya Rayon Sports ikubita”.
Yunzemo ati: “Numvise umuntu umwe wavuze ngo babwire aba Rayon y’uko ahari kubera umukino wo ku wa Gatandatu. Nyakubahwa Perezida Muvunyi uyu muntu sitwamuha ubutumwa ngo ahubwo atwitegure. Twitegure nk’aba Rayon Twitegure nk’abanyabikombe kugira ngo bakwereke ibikombe uko bitegurwa n’uko bitwarwa.”
Abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports biyemeje guhuza imbaraga, mu gihe iyi kipe yitegura kwesurana na Kiyovu Sports imaze imyaka irenga ibiri idatsinda.


