Paris: Rwamucyo yakatiwe imyaka 27 nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Kuwa Gatatu, itariki 30 Ukwakira 2024, Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Umunyarwanda Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakoreye Abatutsi .

Ni mu isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’abantu benshi. Abaje gushyigikira uregwa, bagaragaje uburakari rurangiye, n’abaje gushyigikira abamureze bagaragaje ibyishimo. Polisi yagiye hagati yabo ngo hatabaho gushyamirana.

Uru ni urubanza rwa munani u Bufaransa buburanishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda yiciwemo abasaga miliyoni.

Eugene Rwamucyo w’imyaka 65, wahoze ari muganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB), yahamijwe ibyaha birimo ubufatanyacyaha cya jenoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *