Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) yandikiye umuyobozi w’akarere ka Rulindo ibaruwa ya gatatu imusaba gusubiza mu kazi uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo yirukanye.
Ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira ni bwo NPSC yongeye kwandikira Meya Mukanyirigira Judith imusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald.
Iyi Komisiyo yasubizaga uyu muyobozi ku ibaruwa yari yarayandikiye ku wa 22 Ukwakira, ayumvisha ko ikwiye guha agaciro impamvu yashingiyeho yirukana uriya mukozi.
Mu ibaruwa BWIZA yaboneye kopi, Meya wa Rulindo yagaragaje ko adashobora gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta isanzwe imukuriye, ahubwo ayisaba kongera gusesengura igaha agaciro impamvu zashingiweho hirukanwa Gitifu Ndagijimana Froduald.
Ni ubusabe uyu muyobozi yagejeje kuri iriya Komisiyo yisunze ingingo zirimo iteka rya Perezida No 021/01 ryo ku wa 24 Gashyantare 2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, cyane mu ngingo yaryo ya 30, agaka ka 9, aka 10 n’aka 12.
Iyo ngingo iteganya ko umukozi wa Leta afatwa nk’uwakoze “ikosa rikomeye rihanishwa kwirukanwa burundu”; iyo yakoze “ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, yakoresheje nabi ububasha yahawe, atakoze inshingano ze, azikoze nabi, atazikoze ku gihe bigatera ingaruka zikomeye ku rwego cyangwa igihugu […]”.
Meya wa Rulindo kandi yavuze ko yisunze ingingo ya 20 ya ririya teka isobanura icyo ikosa ryo mu rwego rw’akazi ari cyo.
Agendeye kuri ziriya ngingo yabwiye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ati: “Nkurikije uburemere bw’amakosa twagaragaje haruguru uyu mukozi yakoze agaragara mu ibaruwa no 3412/07.0401.04 yo ku wa 20/03/2024 umuyobozi w’akarere ka Rulindo yandikiye Bwana Ndangijimana Froduald kandi afitiwe ibimenyetso; ko ari na cyo ubuyobozi bw’akarere bwahereyeho bumuha igihano cyo kwirukanwa, ku bw’ibyo rero mboneyeho kubasaba kongera gusesengura neza mu bushishozi bwanyu, mugaha agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo uyu mukozi ahabwe igihano cyo kwirukanwa.”
NPSC mu ibaruwa ya gatatu yandikiye Meya Mukanyirigira Judith, yongeye kumusaba gukuraho igihano cyo kwirukana Gitifu Ndagijimana Froduald, kuko ibyaha ashinjwa atigeze abikora.
Yagize iti: “Komisiyo yongeye kubasaba gukuraho igihano cyo kwirukana cyahawe Ndagijimana Floduard kuko adahamwa n’ikosa ryo guhindura amazina y’uwo mwana, agasubizwa mu kazi, ahubwo agakurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko ku makosa mwagaragarije Komisiyo ku mugereka w’ibaruwa yanyu yo ku wa 22/10/2024.”
Amakuru BWIZA ifite kandi yizewe,ni uko mu gihe Meya wa Rulindo yashakaga ibyo agaragaza nk’ibyashingiweho yirukana uyu Gitifu,habanje kubaho kugisha inama bamwe mu bajyanama be bakamubwirako bashobora gushaka indi nzira yo guhimba ibyaha bindi byashinjwa Gitifu ariko bakaza guhura n’imbogamizi z’uko ibyashingiweho yirukanwa byaba bihabanye.
Ibyo byatekerezwaga ubwo hashakwagwa igisubizo cya Komisiyo kuko yari imaze kwandikira Meya ubugira kabiri, ariko n’ubundi ntabwo hakozwe ibinyuranye nabyo cyane kuko amakuru BWIZA ifite ava mu bantu ba hafi ba Meya ni uko inyandiko zashyizwe ku ibaruwa yasubizaga Komisiyo ku wa 22/10/2024 zikubiyemo ngo amakuru yatanzwe n’ushinzwe Irangamimerere muri Mbogo,umu Dasso n’undi bivugwa ko yaregaga Gitifu kumusambanya zose zakozwe ku gitutu cya Meya abahagarikiye kuko uwa Mbere zisinywa yasohotse mu biro bya Meya mu ma saa yine z’ijoro.
Muri Mata uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi Ndagijimana n’abandi bayobozi batandukanye bashinjwa amakosa atandukanye.
Icyo gihe Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Gitifu wa Mbogo na bagenzi be birukanwe bazira “kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite”.
Yunzemo ati: “Ubu twarebye abakozi basanzwe bafite ubumenyi mu byo bariya bakoraga ngo babe babikora by’agateganyo kugira ngo serivisi batangaga zikomeze zihabwe abaturage, kandi turihutisha no gushaka abakozi bashya basimbura bariya muri izo nshingano.”
Ndagijimana nk’uko amakuru BWIZA yamenye abivuga, yashinjwaga kujya muri ’syst?me’ y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ndangamuntu (NIDA) agahindura imyirondoro y’umwe mu bana yarimo ikosorwa.
Andi makuru yizewe agera kuri iki gitangazamakuru ni uko muri Mata ubwo uriya munyamabanga Nshingwabikorwa yahagarikwaga burundu, yari amaze ukwezi kumwe agaruwe mu kazi bijyanye no kuba nanone ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwari bwaramuhagaritse by’agateganyo na bwo bikaba ngombwa ko hitabazwa imbaraga za NPSC.
Ndagijimana yari yarahagaritswe ubwo yafungwaga mu Ugushyingo 2023 ku mpamvu na zo “z’amaherere”.
Andi makuru iki gitangazamakuru cyamenye ni uko uyu muyobozi nanone yigeze kuregwa mu rukiko na Meya wa Rulindo “gusinya amafishi y’ingurane z’abaturage” bangiririjwe imitungo ubwo hakorwaga “umuhanda wakozeho n’abayobozi benshi mu karere”, gusa birangira ubushinjacyaha bubuze aho bwahera bumukurikirana.


