Umunyamerika waririmbaga injyana ya Jazz akaba n’umuhanga mu bijyanye no gutungana indirimbo, yapfuye afite imyaka 91 . Amakuru avuga Quincy Jones wagize uruhare mu ndirimbo nyinshi akanatwara ibihembo 28 muri Grammy awards yapfiriye iwe , muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Los Angeles.
Ushinzwe itumanaho mu bikorwa bya Quincy Jones witwa Arnold Robinson, yatangaje ko mu ijoro ryo ku cyumweru nijoro mu rugo rwe i Bel Air muri Los Angeles.
Mu myaka 75 yamaze uwo mugabo yakoranye n’abahanzi benshi barimo Michael Jackson,yakoreye umuzingo we ( Album) yise Thriller ndetse ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize mu bahanzi b’indashyikirwa babayeho mu kinyejana cya 20 mu njyana ya Jazz.
Mu mwuga wo gukuririmba no gutunganya indirimbo yawukoze kuva mu 1949 kugeza mu mwaka wa 2023 . Umugabo kandi yanakoze akazi ko gutunganya amashusho kuri televisiziyo .
Mu 1985, uwo mugabo yatunganyije kandi anayobora indirimbo yiswe” We Are The World ” iyo ndirimbo yahurijwemo abahanzi b’ ibyamamare benshi bari bakunzwe cyane muri icyo gihe ,byanatumye ikundwa cyane .
Yatunganyije kandi imiziki (soundtracks) zakoreshejwe muri filimi zirenga 50 n’ibiganiro byo kuri televiziyo birimo Heat of the Night, The Color Purple cyangwa filimi yamenyekanye cyane zishwe The Italian Job.
Quincy Jones watangiye akorana cyane na Frank Sinatra , Nyakwigendera Michael Jackson nawe bakoranye afite imyaka 19 y’amavuko . Imizingo ya Jackson harimo uwiswe Off the Wall, Thriller na Bad.
Uwo mugabo wavutse Tariki ya 14 Werurwe mu 1933 yari yarashakanye n’abagore batatu abyara abana 7 .


