Abasore 2 bakekwagaho kwica umukobwa wa Major (Rtd) Gasagure barekuwe

Sangiza iyi nkuru

Abasore babiri bari bamaze igihe bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Olga Kayirangwa, ku wa Kabiri tariki ya 19 bararekuwe.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika, Harrison Mutabazi, yatangaje ko Nasagambe Fred na Gatare Gedeon barekuwe ku busabe bw’ubushinjacyaha nyuma yo kubura ibimenyetso bihagije byerekana koko ari bo bishe uriya mukobwa amakuru avuga ko yaguye mu nzu yabo.

Aba basore bombi bari bafunzwe kuva mu Ukwakira ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategekaga ko bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Ni nyuma y’uko Kayirangwa usanzwe ari umukobwa wa Major (Rtd) Gasagure Innocent yapfuye urupfu rutunguranye ku wa 26 Ukwakira ubwo yari yasuye Nasagambe.

Mu iburanisha ry’ibanze ubushinjacyaha bwavugaga ko nyakwigendera yaguye mu rugo rw’uriya musore, ariko abaregwa bo bakavuga ko yaguye mu bitaro bya Dream Medical Center yari yagiye kuvurizwamo.

Nasagambe icyo gihe yabwiye urukiko ko ubwo Kayirangwa yamusuraga yaje kujya mu bwiherero aza gutindayo, biba ngombwa ko ajya kumurebayo asanga yituye hasi atanahumeka neza.

Yavuze ko n’igihunga cyinshi ari bwo yahamagaye inshuti ye Gatare usanzwe akora muri farumasi ngo bafatanye kumujyana kwa muganga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko bariya basore bombi barekurwa mu gihe ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwashimangiye umwanzuro w’urw’Ibanze rwa Kicukiro wo kubafunga by’agateganyo, nyuma yo gutera utwatsi ubujurire bwabo.

Abaregwa bari bajuririye uru rukiko bagaragaza ko ingingo zitandukanye zirimo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutarasobanukiwe raporo yo kwa muganga igaragaza intandaro y’urupfu rwa Kayirangwa.

Mu iburanisha ku bujurire bwabwiye urukiko ko bitandukanye n’ibyavuzwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Laboratoire y’ibimenyetso bya gihanga itigeze igaragaza ko mbere y’uko nyakwigendera apfa yari yabanje gusambanywa.

Mutabazi yemeje ko nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha urukiko rwahise rubushyira mu bikorwa, Nasagambe Fred na Gatare Gideon bararekurwa.

Ni ubusabe buteganywa n’ingingo ya 91 yerekeye imiburanishirize y’imanza mpanabyaha iteganya ko “mu gihe ubushinjacyaha busanze nta mpamvu ifatika yo gukomeza gukurikirana uregwa ufunze by’agateganyo, bukwiye gusaba ko arekurwa.”

Iyi ngingo kandi iteganya ko umucamanza nyuma yo gusuzuma ubusabe agomba gufata umwanzuro bitarenze amasaha 24 abugejejweho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *