Perezida Kagame yongeye guhiga abandi ku Isi mu gusabana kuri Twitter

Sangiza iyi nkuru

Umukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kuba perezida usabana n’abandi akoresheje urubuga rwa Twitter kurusha abandi ku Isi.
Urubuga Twiplomacy rukora icyegeranyo ngarukamwaka ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rwagaragaje ko mu mwaka wa 2015, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari we mukuru w’igihugu waganiye n’abantu bose kuri Twitter cyane ku Isi .
Kuva mu mwaka ushize kugeza ubu nta n’umwe uramuvana kuri uyu mwanya.
Twiplomacy yagaragaje ko Perezida Kagame asubiza buri wese ugize icyo amubaza cyangwa amuvugaho kuri Twitter ku kigero cya 86%.
Most-Conversational-World-Leaders-1024x488
Akurikirwa na Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Erna Solberg, usubiza 73 by’abagize icyo bamuvugaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aza ku mwanya wa kane ku Isi, asubiza 70% by’ibimuvugwaho cyangwa bikavugwa k’u Rwanda.
Mu Gushyingo kwa 2014, Perezida Kagame yatunguye abakoresha Twitter ubwo yatangiraga gukurikira konti z’abandi barimo abo mu muryango we ba hafi, inshuti ze zo mu karere, iz’u Rwanda na bamwe mu bakomeye mu Muryango Mpuzamahanga.
Kugeza kuri uyu wa 21 Kanama, Perezida Kagame amaze gushyira ibitekerezo n’amakuru 2,463 kuri konti ye ya twitter.
Amaze gukurikirwa n’abantu (followers) 1 099 525, ibi bimugira umukuru w’igihugu ukurikirwa cyane kuri Twitter ku mugabane wa Afurika, Uhuru wa Kenya amugwa muntege na 781,929 naho Zuma wa Afurika y’Epfo akaza ku mwanya wa gatatu na 388,418.
Umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame nawe yatangiye gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter First Lady of Rwanda, @FirstLadyRwanda kuva ku wa mbere ku ya 11 Kanama 2014.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *