Kwizera Pierrot yavuze imyato Diarra Ismailla wagarutse muri Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamga’, Kwizera Pierre uzwi ku izina rya “Pierrot”, aravuga ko yishimiye kugaruka kw’igihanganjye, umukinnyi utagereranywa, Ismailla Diarra, wagarutse mu ikipe yahozemo.
Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo ya mbere ya Diarra muri iyi kipe kuva yagaruka kuyikinira, yabaye kuri uyu wa 15 Nzeli 2017, Pierrot yashimangiye ko Diarra ari umukinnyi ufite itandukaniro rikomeye, amugereranyije n’abandi ba rutahizamu baciye muri Rayon Sports.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kwizera Pierrot yagize ati “ twishimiye kugaruka kwa Diarra, twamwakiriye neza nk’abakinnyi ariko kandi ni umukinnyi mwiza ufite ubunararibonye mu mupira ndetse kuba agarutse mu ikipe yacu ni byiza kandi bizadufasha kuko aho Rayon sports igeze twari dukeneye umukinnyi ukuze kandi utaha izamu neza.”
Yakomeje agira ati ”ni umukinnyi mwiza cyane ndetse byananshimishije kongera kumubona hano kuko kimwe mu bintu afite abandi bakinnyi badafite azi aho agomba gushyira umupira mu gihe awuhawe, ikindi azi gutsinda, mbese ameze nka Danny Usengimana wakinaga muri Police Fc kuko nawe yari azi aho agomba gushyira umupira mu gihe awubonye no mu gihe cya nyacyo bitandukanye n’abandi ba rutahizamu bose basigaye hano mu Rwanda.”
Diarra yasinye mu ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, akaba ari umwe mu bakinnyi bifujwe kuburyo bukomeye n’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Kalekezi Olivier, ninawe uzaba ayoboye ubusatirizi bw’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino uri imbere.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *