Inka ya njye yabyaye igisa n’umuntu, ihene ibyara igisa n’ingona, mpangayikiye umugore wanjye na we ugiye kubyara- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Bantu musenga ndagirango mungire inama cyangwa se mumpe inkunga y’amasengesho, kuko ibirimo kubera mu rugo rwanjye ni ibidasanzwe, none bakunzi ba bwiza.com iyo nkunga ndayibasabye.
Muri uyu mwaka amatungo ya njye yanteye ubwoba, mu kwezi kwa 3 inka yacu, yarabyaye, tugiye kubona tubona ikubise hasi inyana ifite mu maso hasa n’ah’umuntu, ubwoba buratwica, icyo nyana yarakurebaga n’amaso ukabona ni umuntu neza, kuko amaso yayo yari imbere nk’umuntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Haciyeho iminsi 2, iyo nyana irapfa, tugirango ni ibisanzwe, muri uku kwezi kwa 9, haciyeho iminsi 8, ihene yacu nayo yarabyaye, ikubita hasi ikintu ntazi, gusa urwasaya rumene nk’ingona, mbese twabuze isura, bamwe bati iyi ni ingona pe, abandi bakavuga ko ari ubundi bwoko bw’igisimba, nacyo cyarapfuye, ihene isigara ari nzima.
Ibyo byose ntacyo bimbwiye, ahubwo ikibazo kimpangayikishije ni iki, basomyi ba bwiza.com, umugore wanjye aratwite, inda ye imaze kugira amezi 7, ariko kubera ibyo byose biri iwanjye, ndahangayitse.
Ndibaza nkanakeka ko yaba ari amashitani yibasiye urugo rwanjye, ndibaza bikanshobera nti ubu se koko n’uyu mugore abyaye nkasanga abyaye umwana ufite isura idasanzwe, Mana ya njye!! Ndahangayitse mu buryo bukomeye.
Mungire inama kuko ndabakunda cyane, iwacu ni mu Burengerazuba.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *