Umugabo yarembejwe n'inkoni ahita yihindura inka arabirukankana (Reba Video)

Sangiza iyi nkuru

Umugabo utatangajwe amazina yagaragaye mu gace ka Abia geherereye mu mujyepfo y’Uburasirazuba bwa Nigeria yihindura inka ubwo yari asumirijwe n’insoresore zo muri ako gace zimugurizaho zimukubita.
Amakuru bwiza.com ikesha ibitangazamakuru bitandukanye byo muri kiriya gihugu avuga ko uyu mugabo yari ahingutse muri kariya gace kandi we akomoka mu majyaruguru y’igihugu, akaba ari amoko asanzwe atavuga rumwe ku buryo atanagendererana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo uyu mugabo ukomoka mu bwoko bwa Hausa yamaraga kubona ashobora gukubitwa iz’akabwana ndetse byanarimba akaba yahasiga ubuzima, yahise yihindura imfizi y’inka iteye ubwoba abantu batangita kuyihunga.
Uyu mugabo utatangajwe uburyo yari yageze muri kariya gace k’abakeba, yihinduye inka y’igitare ifite ipfupfu rini, abantu batangira gukangarana ubwo iyo nka yahitaga yirukanka bakayirukankana n’amabuye n’induru nyinshi.
Aba bantu birukankanaga iyo mfizi bavuga ko bagomba gushyirwa bayishe.

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *