Mbigenze nte! Umukobwa ukora muri Banki arashaka kungurira imodoka ngo mubyarire umwana kandi mfite fiancé

Sangiza iyi nkuru

Ndi umusore w’imyaka 27 maze imyaka ibiri ndangije kaminuza, naje kubura akazi nshaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ngira amahirwe mbona umukire umpa imodoka nkajya nkora taxi muha amafaranga ku cyumweru, ubu maze umwaka umwe n’igice ntwara taxi y’umuntu muri uyu mujyi wa Kigali.
Iwacu kavukire ni i Gicumbi, mbere y’uko nza mu mujyi nari mfite umukobwa dukundana twiteguraga kubana naranafashe irembo iwabo.
Hanyuma ikibazo mfite kimeze gutya;
Mu kazi nkora hari umukobwa ntwara buri gitondo na nimugoroba atashye avuye ku kazi. Ni umukobwa ubona ukuzemo ukuntu akora muri banki. Umurebye ubona adafite uburanga bukanganye. Maze igihe mutwara ku buryo tumaze kumenyerana cyane. Rimwe aranantumira tugasangira mu rugo aho atuye ku Mumena.
Mu minsi ishize yarantunguye angezaho igitekerezo gituma ngisha inama. Twari twaraganiriye byinshi muri icyo gihe maze mutwara ku buryo yari azi ko imodoka ntwara atari iyanjye, ubwo aba angejejeho igitekerezo ambwirako ashaka kungurira imodoka nkava mu gukorera abandi nkikorera, ariko nanjye nkemera kumubyarira umwana ngo n’ubwo tutabana ariko nkemera tukabyarana umwana.
Ubu mfite imitima ibiri bitewe n’amateka mfitanye n’uwo mukobwa twiteguraga kurushinga mba numva ntamuhemukira.
Ariko nanone kubera ubuzima n’imibereho nkumva namubyara kuko n’ubundi uyu mukobwa arifashije nta ndezo azanyaka yewe nta nubwo azanamumpa ngo mujyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkumva mbuze amahitamo, kuri uyu munota ndumva nanjye mwangira inama.
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *