Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangaje ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo kuburizamo ibyavuye mu matora, aherutse ari uguhirika ubutegetsi bikozwe n’urwego rw’ubutabera.
Ibi kandi byatangajwe na Visi Perezida we William Ruto. Babitangaje nyuma y’ibisobanuro urukiko rw’ikirenga rwatangaje ku wa gatatu w’iki cyumweru ku cyatumye ibyavuye muri aya matora biteshwa agaciro nkuko bigaragara ku nkuru ya BBC.
Abagize uru rukiko batangaje ko ayo matora nta mucyo waranzwemo kandi ko atashoboraga kuba hari uwagaragaza ikibazo.
Kenyatta yavuze ko nta matora aburamo amakosa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abacamanza bahakanye ibyavuye mu matora, bavuze ko amakosa yakozwe yabaye menshi kandi habayeho kubogamira ku watangajwe ko yatsinze.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


