Mu mudugudu wa Cyivugiza, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko witwaga Bimenyimana Bellange mwene Bimenyimana Peter na Musabiyingabire Marie Louise, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza wahiriye mu nzu agakongoka.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Twagirayezu Zacharie, ngo hari nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa 22 Nzeri, ubwo uyu mwana yari avuye ku ishuri yinjiye mu cyumba asanzwe araramo gukuramo imyenda y’ishuri, umukozi wa bo mu rugo wari uri hanze yumva ikintu kiraturitse n’umwana aratatse, agiye kureba asanga umuriro mu cyumba ugurumana umwana yahiye yakongotse.
Agira ati “kugeza n’ubu icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana, gusa ababishinzwe muri REG bahise bahagera bakaba bakibikurikirana bakaza kutubwira icyo babona cyaba cyabiteye kuko bamwe bavugaga ko byaba byatewe n’insinga z’amashanyarazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Twahise dukorana inama n’abaturage bari aho tubabwira kujya bakurikiranira hafi abana babo, kuko nk’iyo mu rugo haba undi muntu hari igihe aba yafatanije n’uyu mukozi bagatabara umwana.’’
Akomeza avuga ko umukozi yagerageje kumutabara biranga, ubwo yashakaga kumukuramo umuriro umurusha imbaraga unamutwika amaboko, kuko yari wenyine, aratabaza inzego za polisi, abaturage n’ubuyobozi bahita batabara basanga umwana yahindutse amakara.
Ibyari mu cyumba byose, birimo ibyo uyu mwana n’abo bararanaga baryamagaho, amakaye, imyenda n’ibindi byose byahiye, bahita bazimya umuriro utarakwira mu bindi byumba, ku buryo ibyo byumba bindi n’igisenge ntacyo byabaye.
Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Nyamasheke, Hagenimana Erneste yabwiye Bwiza.com ko ubwo batabaraga basanze umuriro utaturutse inyuma kuko basanze Cashpower ari nzima igahita inikupa, akavuga ko bishoboka ko byaba byaturutse muri icyo cyumba ari nk’ikintu uwo mwana yari acometse cyangwa akubaganije insinga z’amashanyarazi.
Ngo icyo cyumba cyari gito cyane, kandi binagaragara ko insinga z’amashanyarazi zitari mu myanya yazo ( installation), ko zishobora no kuba zitujuje ubuziranenge.
Ati’’ turasaba abaturage kujya bareba ababashyirira amashyanrazi mu nzu babyize neza, hari igihe umuntu ashyiramo abatabihugukiwe neza bakaba bamukorera ibizateza impanuka, twe tukaba tugiye gukora raporo y’ibyo twabonye ababishinzwe iwacu bakazabikurikirana bakabifataho umwanzuro, icyakora ku bitureba biramutse ari ikibazo cy’amashanyarazi ntibyaba byaturutse iwacu byaba byaturutse muri icyo cyumba umwana yari arimo”.
Iyi nzu y’amategura ngo yari yubatswe vuba, ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo bukaba bwavuze ko bufatanya n’abaturage gutabara umuryango wagize ibyago, umwana akaba ashobora kuza gushyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2017.

Bimenyimana Bellange yitabye Imana afite imyaka itandatu
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


