U Bushinwa bwavuze ko bwagabanyije ingano y’umusaruro wa peteroli muri Koreya ya Ruguru kandi buzahagarika kugura ibiva ku myambaro.
Ibyo bwabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017. U Bushinwa ni umuhuzabikorwa w’ingenzi mu bucuruzi na Koreya ya Ruguru, ni nabwo bwonyine ivanamo amafaranga ku buryo bufatika.
Ihagarika ry’ibicuruzwa biva ku ndodo rizahungabanya inyungu za Pyongyang (umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru), mu gihe peteroli y’u Bushinwa ari yo soko y’ingenzi Koreya ya Ruguru ivanamo ibiva ku ngufu nkuko BBC yabitangaje.
Iki cyemezo gikarishye gikurikiye igerageza ry’igitwaro cya kirimbuzi Koreya ya Ruguru yakoze muri uku kwezi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ibihano bishya byafatiwe Koreya ya Ruguru birimo no kugabanya umusaruro wa peteroli n’ibiva ku ndodo.
Koreya ya Ruguru inacukura amakara, inyungu ya miliyari imwe na miliyoni magana abiri z’amadolari yavuye mu Bushinwa muri 2016. Ariko Ubushinwa bwari bwarahagaritse ibicuruzwa by’amakara buvana i Pyongyang muri uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kim ku buryo budasanzwe, yisomeye itangazo ryibasira perezida Donald Trump kubera ibyo akomeje gutangaza kuri Koreya ya Ruguru
Amerika ya Koreya ya Ruguru ni ibihugu bidacana uwaka kuva mu myaka myinshi ishize. Ibi bihugu bikomeje guhangana mu magambo. Abayobozi baryo batukana mu ruhame bitana abasazi.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


